00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu by’i Burayi byamenye amatsinda bizashakiramo itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 December 2024 saa 06:15
Yasuwe :

Amakipe 49 y’i Burayi yamaze kumenya amatsinda aherereyemo mu gihe azaba akina imikino yo guhatanira Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, ni bwo i Zurich mu Busuwisi, habereye umuhango w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), rishyira hanze amatsinda 12 azahataniramo aya makipe.

Amakipe yose yamenye aho aherereye, usibye u Budage, u Butaliyani, u Bufaransa, Pologne, Danemark, Espagne n’u Buholandi, u Bufaransa na Croatia bizabanza kwikiranura mu mikino isigaye ya UEFA Nations League.

Igikombe cya 2026 kizaba ari irushanwa rigiye kwandika amateka muri ruhago kuko ku nshuro ya mbere rizahatanirwa n’amakipe 48 ndetse rirangwe n’iminsi myinshi ugereranyije n’andi yabayeho.

Imijyi 16 irimo 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itatu yo muri Mexico n’ibiri yo muri Canada ni yo izaryayakira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .