00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 16 bizitabira inama ya FRATRI izabera mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 08:15
Yasuwe :

Congo Brazzaville yabaye igihugu cya 16 mu bimaze kwemeza ko bizitabira Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu bihugu bikoresha Igifaransa (FRATRI), izabera i Rubavu hagati ya tariki ya 3 n’iya 5 Ukuboza 2021.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira iyi Nteko rusange ya FRATRI nyuma yo guhigika u Busuwisi, Sénégal na Centrafrique.

Ibihugu byamaze kumenyekana ko bizitabira iyi nama y’Inteko rusange ni u Bubiligi, Bénin, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, u Bufaransa, Guinea, Côte d’Ivoire, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sénégal, u Busuwisi, Tchad, Tunisia, Burkina Faso na Congo Brazzaville yemeje ko izitabira muri iki cyumweru.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko kwakira iyi Nteko Rusange ari amahirwe adasanzwe ndetse bakomeje imyiteguro kugira ngo izagende neza, bereke abashyitsi ko u Rwanda rumenyereye kwakira inama nk’izi.

Ati “Biba ari amahirwe kwakira ibihugu birenze 20 mu gihugu cyanyu, bakabona ibyo mushoboye, bakabona ibyiza by’igihugu na byo tuba tubitsimbarayeho kuko n’ejo cyangwa ejobundi, n’izindi nama zisumbuyeho zitari iza FRATRI twifuzako uzagera hano akabona ko twabiteguye neza yazagaruka. Tugomba kubishyiramo imbaraga.”

Muri iyi minsi itatu y’inama, hateganyijwe kandi amahugurwa y’abatoza yo ku rwego rwa mbere azakoreshwa n’abarimo Laurent Massias usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe rya Triathlon mu Bufaransa mu gihe tariki ya 4 Ukuboza hazaba amarushanwa ya Triathlon na Duathlon.

FRATRI yashinzwe mu 2014, kuri ubu igizwe n’ibihugu 24 birimo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wayo guhera mu 2016.

Triathlon ni imikino itatu iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare ndetse hakiyongeraho siporo yo koga. Iyo hakinwe siporo ebyiri gusa ni byo byitwa Duathlon.

Perezida wa Federasiyo ya Triathlon, Mbaraga Alexis (ibumoso) yavuze ko imyiteguro yo kwakira inama ya FRATRI igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .