Kavelashvili w’imyaka 53, yavukiye ndetse akurira mu gace ka Bolnisi mu gihugu cye cya Georgia, akura akunda gukina ruhago ndetse mu 1988 ahita yerekeza muri Dinamo Tbilisi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia.
Ubwo yari amaze kumenya neza ko umwanya we akinaho yisanzuye ari uwagenewe ba rutahizamu, yatangiye kurisatira karahava kuko yamaze imikino 132 muri iyi kipe ayitsindira ibitego 80.
Iyi ni yo kipe yamazemo imyaka myinshi kuko yayigezemo afite 17, ayivamo mu 1994, ubwo yatizwaga muri Alania Vladikavkaz yo mu Burusiya.
Alania Vladikavkaz yayikiniye imikino 24, ayitsindira ibitego 12 byayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 1995. Iki cyari igikombe cya mbere iyi kipe itwaye, ari na cyo iheruka mu mateka yayo.
Amasezerano ye akirangira yari yamaze guterwa imboni na Manchester City yo mu Bwongereza, imugura miliyoni 2.5$, ayimaramo imyaka ibiri isa n’aho itamubereye myiza.
Icyo gihe Manchester City yahise ihura n’ibibazo ikomeza gutsindwa cyane kandi ntacyo ayifasha nka rutahizamu yari yaritabaje, birangira ikipe imanutse mu Cyiciro cya Kabiri, ari na yo yari yatsinzwe imikino myinshi yikurikiranya muri uwo mwaka (8).
Kavelashvili yasabye ikipe kumutiza kuko yabonaga atari kubona umwanya uhagije wo gukina, yerekeza muri Grasshoppers yo mu Busuwisi, aho yatsinze ibitego 20 mu mikino 59.
Mu Busuwisi ni ho yasoreje umupira wo gukina mu 2006, amaze kunyura muri FC Zürich, Luzern, Sion, Aarau na Basel yakinnyemo umwaka umwe mbere yo gusezera.
Usibye aya makipe yakiniye n’Ikipe y’Igihugu ya Georgia, ayikinira imikino 46 aho yayitsindiye ibitego icyenda gusa.
Uyu mugabo wari umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi, Georgian Dream Party, akaba yari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa perezida mu matora yari ateganyijwe muri Georgia muri uyu mwaka wa 2024.
Amwe mu mashyaka yo muri iki gihugu ndetse na Perezida Salome Zourabichvili ucyuye igihe, ntibemera itorwa rye kuko bifuza ko umukuru w’igihugu yajya atorwa n’abaturage aho kuba Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu abaye umunyapolitiki wa kabiri utorewe kuyobora igihugu yarakinnye ruhago, nyuma ya George Weah wayoboye Liberia kuva mu 2018 kugeza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!