Ibiganiro bitanu by’imikino bikunzwe kurusha ibindi mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Imikino kuri Radiyo zo mu Rwanda ni yo yihariye umwanya munini muri iki gihe inyuma y’umuziki. Biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo kuba ari ibiganiro bikurura cyane urubyiruko, kandi isigaye yarabaye n’isoko y’ubukire ku bashaka gutega, bakinjiza agatubutse. Ubu hari benshi batagira akazi ariko binjiza menshi biturutse mu gutega ku mikino, bene abo birwa bahindura urushinge rwa radiyo bashaka kumva aho imbuto ziri bwerere.

Bitandukanye no mu myaka 17 ishize, aho Abanyarwanda benshi bakurikiraga amakuru ya siporo inshuro ebyiri mu cyumweru kuri Radio Rwanda, kuri ubu babasha kumva ibiganiro bitandukanye bivuga imikino kuva mu gitondo kugeza nijoro.

Bamwe mu bakunzi b’ibiganiro by’imikino usanga bagorwa n’amahitamo y’ibiganiro bashobora kumva, bagahitamo gukurikira buri kimwe bitewe n’uko bigenda bikurikirana ku masaha y’umunsi.

Gusa, ntibibuza ko hari ibiganiro by’imikino byamaze kugaragaza ko byigaruriye Abanyarwanda benshi bakunda siporo.

Ibarura IGIHE yakoresheje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo za Facebook, Twitter na Instagram, ryagaragaje ko amaradiyo afite ibiganiro bikurikirwa cyane ari B&B FM, Radio 10, Radio Rwanda na Radio 1.

Ibitekerezo by’abatoye ariko bigahabwa agaciro ni 457 kuri Instragram, 521 muri 604 byatanzwe kuri Twitter na 707 muri 815 byatanzwe kuri Facebook. Impamvu hari ibitarahawe agaciro, ni uko byavugaga ibinyuranye n’ingingo yatanzwe, cyangwa se ibitora radiyo aho kuba ikiganiro nk’uko byasabwaga.

Itora ryarebaga ibiganiro 12 byo ku maradiyo icyenda akunda gukora cyane ibijyanye n’imikino.

Dore uko ibiganiro bitanu bya mbere byatowe kurusha ibindi ku mbuga nkoranyambaga za IGIHE:

5. Trace Foot kuri Radio1

Ku mwanya wa gatanu hari ikiganiro Trace Foot gica kuri Radio 1 gikorwa n’abanyamakuru babiri: Rugimbana Théogène na Ndayishimiye Reagan, cyibanda cyane ku makuru y’i Burayi kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri z’umugoroba.

Bamwe mu bagitoye bavuze abanyamakuru bombi bagikora, bafite ubuhanga bwihariye mu gutangaza no gusesengura amakuru y’imikino.

Hari kandi kuba bagaragaza umwihariko mu gushaka inkuru zivugwa mu makipe atandukanye i Burayi, aho bifashisha inkuru z’abanyamakuru bakomeye i Burayi mu majwi yabo.

4. Urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda

Urubuga rw’imikino ni ikiganiro cya Radio Rwanda kiba hagati ya saa tatu n’iminota 45 na saa tanu za mu gitondo kikumvikanamo abanyamakuru barimo Habarugira Patrick, Rugangura Axel, Kwizigira Jean Claude, Rigoga Ruth, Mugaragu David, Nkurunziza Emmanuel n’abandi.

Kiri mu biganiro bikunzwe mu Rwanda kuko nka Radiyo y’Igihugu yumvikana cyane kurusha izindi zose, Abanyarwanda benshi bashobora kugikurikira. Hari kandi kuba cyumvikanamo abatumirwa bamenyerewe mu nzego zikomeye za siporo akenshi usanga badakunda kuvugira ku zindi radiyo.

3. Sports Bar gica kuri B&B FM-Umwezi

Ni ikiganiro gitangira saa kumi n’ebyiri kigasozwa saa tatu z’ijoro, gikorwa na Uwihanganye Fuadi, Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ na Baryinyoza Elie.

Bamwe mu bagitoye, bavuze ko abagikora bafite ubuhanga bwihariye mu gutangaza amakuru no kuyasesengura, uburyo baganiramo batera urwenya ku bintu bisanzwe birimo n’ubuzima bwabo bwihariye bikaba mu bindi bituma babakurikira.

2. Sports Plateau kuri B&B FM- Umwezi

Ikiganiro Sports Plateau cya B&B FM- Umwezi kiba saa yine kugeza saa saba, cyibanda cyane ku busesenguzi bw’amakuru atandukanye ndetse bamwe mu bagitoye bagiye bongeraho izina ‘Ba Nyirabyo’.

Sports Plateau ikorwa na bamwe mu banyamakuru bari mu bakunzwe cyane muri siporo mu Rwanda barimo Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, Bayingana David, Imfurayacu Jean Luc na Nsengiyumva Siddick.

Ni cyo kiganiro cyatowe cyane kuri Twitter ndetse no kuri Instagram.

1. Urukiko rw’imikino kuri Radio 10

Ni ikiganiro cy’imikino cya Radio 10 ubusanzwe cyitwa 10 Sports, ariko kikaba cyarahawe izina ry’Urukiko rw’imikino kuva mu mezi ane ashize.

Iki kiganiro kimara amasaha atatu, gitangira saa yine kugeza saa saba z’amanywa, ni cyo cya mbere gikurikirwa na benshi mu bakunzi ba siporo nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za IGIHE.

Impuzandengo y’amahitamo y’abatoye, yagaragaje ko ikiganiro Urukiko gikunzwe cyane. Ni cyo cyatowe cyane n’abakoresha Facebook, aho cyagize 20.41% by’abantu 707 ibitekerezo byabo byahawe agaciro.

Abanyamakuru bagikora barimo abamaze igihe mu itangazamakuru rya Siporo nka Kazungu Claver, Sam Karenzi, Bruno Taifa na Horaho Axel.

Bamwe mu batoye, bagaragaje ko ari ikiganiro cyumvikanamo ko abagikora biyemeje kuvuga ukuri, batagize na kimwe basiga kabone nubwo byaba bitari bushimishe abavugwa mu nkuru.

Uretse kuba gifite izina ryihariye, hari n’abavuze ko bagikundira amagambo yihariye agikoreshwamo arimo: ubwino (ibimenyetso), kujya mu ntambwe 18 (kwishyira mu kaga), maajabu [amarorerwa] n’andi.

Bayingana David uri mu banyamakuru b'ikiganiro Sports Plateau cya B&B FM Umwezi
Ubusesenguzi bwa Bagirishya Jean de Dieu 'Jado Castar' buri mu bituma ikiganiro Sports Plateau gikurikirwa cyane
Habarugira Patrick uyobora ibiganiro by'imikino kuri Radio Rwanda
Kwizigira Jean Claude na we akora ibiganiro by'imikino kuri Radio Rwanda,
Rugangura Axel ni umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Radio Rwanda
Hagenimana Benjamin 'Gicumbi' umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Sports Bar kuri B&B FM Umwezi
Uwihanganye Fuadi ukorana na Gicumbi kuri B&B FM Umwezi
Imfurayacu Jean Luc ari mu banyamakuru bakora ikiganiro Sports Plateau kuri B&B FM Umwezi
Ndayishimiye Reagan (ibumoso) na Rugimbana (iburyo) ni abanyamakuru bakunzwe kuri Radio 1
Uhereye ibumoso ni: Horaho Axel, Kazungu Claver, Taifa Bruno na Sam Karenzi bakora ikiganiro Urukiko kuri Radio 10
Sam Karenzi (iburyo) na Bruno Taifa (ibumoso) bagira impaka zikundwa n'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .