00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya ’Spider Camera’ y’asaga miliyari 4 Frw izashyirwa muri Stade Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 September 2024 saa 07:32
Yasuwe :

Abakurikira imikino yo ku Mugabane w’u Burayi bakunze kubona camera iba iri hejuru y’ikibuga, ikunze kuba iri kugendera ku migozi iyifasha gutembera impande zose izwi nka ‘Spider Camera’.

Stade Amahoro nk’imwe mu zikomeye muri Afurika kandi yemewe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), izaba ifite iyi camera nk’uko byatangajwe kuva uyu mushinga watangira, gusa yatashywe itarashyirwamo.

Iyi camera yatumijwe mbere gato y’uko Stade Amahuro yuzura, ariko ababishinzwe bamenyeshwa ko itahita iboneka ako kanya ahubwo ari ugutegereza umwaka wose kugira ngo ibanze iteranywe.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko iyi camera izaba iri mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025, igatangira gukoreshwa cyane ko ibikoresho bigendana na yo bikiri gutunganyirizwa mu ruganda rwahawe isoko rwa Ross Video Ltd.

Uru ni rwo ruganda rumaze kwandika izina mu gutunganya Spider Camera.

Umwe mu bari gukurikirana iby’iyi ‘Spider Camera’, yavuze ko yatindijwe no kuba ishyirwamo bigendeye ku ngano ya stade.

Ati “Camera ubwayo iba ihari ariko iriya migozi n’imashini iyitwara byo bikorwa hagendewe ku ngano ya Stade.”

Yakomeje avuga ko iyi camera izaba ifite agaciro ka miliyoni 3$ [asaga miliyari 4 Frw] kandi itari mu zihenze cyane kuko ubwo hatangwaga isoko ryo kuyitunganya, hari izageraga muri miliyari 5 Frw.

Usibye kuba Ross Video Ltd izobereye mu ikorwa rya camera z’ubwoko bwose, itanga na serivisi yo kwigisha abantu no kubahugura ku mikorere yayo.

Imiterere ya Camera izashyirwa muri Stade Amahoro

Izaba ishobora kugendera ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda ku ntera ya metero 250 kuri 250.

Uburemere bwayo utabariyemo imigozi n’imashini iyikoresha, ipima ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88n’ubuhagarike bwa santimetero 87.

Izaba yifitemo ubushobozi bwo gukumira ivumbi cyangwa ubushyuhe bwinshi bwayigeraho kuko izahabwa umubiri w’inyuma ukozwe muri aluminum. Ikigero fatizo cy’ubushyuhe kigomba kuba dogere Celcius ziri hagati ya -10 na 40.

Batiri zayo zibika umuriro izajya iba irimo itemberana mu kirere, imwe izajya iba ifite ubushobozi bwo kuba yawubika mu gihe cy’amasaha ane, iri gukora itahagaze.

Ubwoko bwa camera nyir’izina zizajya ziterekwamo harimo izo gufata amashusho mu birori cyangwa imikino birimo kuba ako kanya arizo Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX80 na LDX86), Panasonic AK-UB300 na Hitachi DH-H200.

Izizajya zifashishwa mu gufata amashusho bisanzwe harimo RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice) ndetse na Panasonic Varicam.

Ubwoko bwa ‘Lens’ buzajyana n’izi camera ni Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, Angénieux Optimo Rouge na 14-40mm.

Izaba iri kumwe na byo ni ibikoresho biyifasha kwambarana na lens z’ubwoko bwose bukorwa n’inganda zitandukanye, microphone, insakazamajwi mu gihe ikeneye gukoresha izayo, teleprompter n’ibindi.

Spider Camera izagera mu Rwanda mu ntangiriro za 2025
Stade Amahoro izashyirwamo Camera y'agera kuri miliyari 4 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .