Saa Yine n’Igice ni bwo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe, hakurikiraho kureba ko abanyamuryango batumiwe bitabiriye nk’uko amategeko abiteganya.
Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie, yagaragarije abanyamuryango uko ingengo y’imari ya 2024 yakoreshejwe, ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2025.
Mu byo yagaragaje harimo 292.532.211 Frw, ari kuri konti ya FERWAFA, azaherwaho mu bikorwa biteganyijwe mu 2025.
FERWAFA iteganya ko izakoresha 15.297.147.920 Frw, harimo amafaranga azava muri Minisiteri ya Siporo, muri CAF, muri FIFA, muri Paris Saint-Germain, ayinjijwe ku bibuga, ababereyemo imyenda FERWAFA, mu bikorwaremezo byayo ndetse n’ibindi.
Muri aya mafaranga habarirwamo agera kuri miliyari 4,79 Frw azakoreshwa mu gushinga Radiyo na Televiziyo bya FERWAFA ndetse no kubaka ibibuga birimo ibyo mu turere twa Gicumbi, Rutsiro na Rusizi.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka ibi bibuga bizatangira vuba kandi bikarangira kare.
Ati “Umushoramari twamaze kuvugana, byose biri ku murongo. Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha [Werurwe 2025], imirimo iratangira kandi muri Kanama 2025, byose bizaba byarangiye nta kibazo.”
Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, yavuze ku birebana na Televiziyo na Radiyo by’Ishyirahamwe, agaragaza ko ari ugutangira kwegeranya ubushobozi kugira ngo mu gihe runaka, izajye itanga "amakuru yizewe kandi y’umwimerere."
Ibibuga bizubakwa bigezweho nk’uko byatangajwe mu 2021, binyuze mu mushinga wa FIFA wo guteza imbere ibikorwaremezo bya ruhago “FIFA Forward”.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!