00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryo gutera imbere kwa siporo mu Rwanda mu mboni za Amadou Gallo Fall wa BAL

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 August 2024 saa 12:53
Yasuwe :

Perezida w’Irushanwa Nyafurika muri Basketball (BAL), Amadou Gallo Fall, yagaragaje ko iterambere rya Basketball ndetse na siporo muri rusange risaba ubuyobozi bwiza bwumva ibintu nk’uko u Rwanda rumeze.

Amadou Gallo Fall ni umwe mu bayobozi ba Basketball ku rwego Nyafurika bari mu Rwanda, aho bitabiriye imikino y’Amajonjora y’Ibanze y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore ari kubera muri BK Arena.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yavuze byinshi ku ishoramari rya siporo n’inyungu bishobora kuzanira Afurika by’umwihariko.

Yavuze ko kugira ngo Basketball itere imbere igere aho igera kuri uyu munsi byari akazi gakomeye cyane kasabye gukorana n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse n’iryo muri Afurika (FIBA).

Habayeho ubukangurambaga butuma abana bato b’abakobwa ndetse n’abahungu biyumva mu mukino, bivamo no gukorana na FIBA hatangizwa Basketball Africa League (BAL) mu myaka ine ishize.

Amadou yavuze ko “Mu by’ukuri duterwa ishema n’inyungu igaragara biri gutanga ndetse ubu twahagarara tukavuga ko dufite igikorwa Isi yose iba ihanze amaso, dore ko benshi bari kwibaza udushya rizazana ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya gatanu.”

“Siporo ni imwe mu nkingi z’iterambere zishobora gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu by’umwihariko muri Afurika. Ntabwo ariko byahoze, ariko ubu twishimira ko buri wese abibona.”

Yakomeje avuga ko “Urugero ni Kigali yiyubatse ubwayo ikaba igicumbi cy’ibikorwa bikomeye ku Isi, turabizi neza ko ibyo ari byo twifuzaga n’igihe twatangizaga irushanwa hagati mu gihe cy’icyorezo (cya Covid-19). Hari Arena igezweho, ubwo ni ubuyobozi bw’icyitegererezo buzi neza ibyo siporo ishobora gukora mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.”

Yongeyeho ko ibyo bigaragarira amaso umuntu atiriwe ajya kure ahubwo akareba irushanwa riri kuba rya FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying ryaje kuri uyu mugabane bwa mbere rigahita ribera i Kigali.

Amadou abona ko amashyirahamwe ya Basketball akwiriye gukora cyane n’uko iryo mu Rwanda (FERWABA) ndetse n’iryo muri Sudani y’Epfo byabigenje, umusaruro ukazamuka mu gihe cya vuba.

Avuga ko ibi bizateza impano imbere mu mpande zose haba mu kibuga no hanze yacyo kuko Afurika izagira abakinnyi beza nk’abo Sudani y’Epfo yagize mu Mikino Olempike, abatoza ndetse n’abasifuzi b’ibyitegererezo.

Ikindi yerekanye gikwiriye gushyirwamo imbaraga ni abaterankunga aho yabasabye kumera nka Banki ya Kigali ndetse na MTN Rwanda bagashora mu mikino, bagira uruhare mu iterambere ryayo.

Amadou Gallo Fall yerekanye ibanga ryatumye siporo itera imbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .