00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Barifuza kuba igicumbi cya Tennis mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 06:49
Yasuwe :

Abakinnyi ba Tennis bo mu Karere ka Rusizi batangije ibikorwa byo guteza imbere uyu mukino binyuze mu gufasha abana bato bafite impano yo kuwukina, mu rwego rwo guhindura Rusizi igicumbi cy’uwo mukino mu myaka iri imbere.

Umukino wa Tennis ntaragira abakunzi benshi mu Rwanda ugereranyije n’amagare cyangwa umupira w’amaguru, gusa abawukina bavuga ko ari umukino mwiza ushobora kugira abafana benshi mu gihe washyirwamo imbaraga.

Habinshuti Fidele ukina uyu mukino avuga ko intego yabo ari uko Akarere ka Rusizi kamenyekana muri uwo mukino.

Ati “Turashaka ko umukino ugaragaza akarere ka Rusizi waba Tennis, kuko dufasha abana bato. Dufite abana babiri bari mu ishuri rya Tennis Kicukiro. Intego yacu ni ukuzamura urubyiruko.”

Umuyobozi wa Cimerwa Tennis Club, Gisore Eric avuga ko umukino wa Tennis ari umukino mwiza ushobora guteza imbere abawukina, uramutse ushyizwemo imbaraga.

Ati “Umukino wa Tennis ni umukino mwiza cyane ushobora guteza umuntu imbere. Turashaka ko amarushanwa yaba menshi ku buryo bikurura abaturage bakaza bakawureba bakawishimira. Ntabwo dufite abaturage bawushishikayeho cyane kubera ko batawuzi, ariko icyo dushaka ni uko abana babo baza bagakina, tugahera ku rwego rwabo tukagenda tuzamuka tuwuteza imbere.”

Damien Emile Ngabonziza ukuriye Nyarutarama Tennis club yavuze ko uyu mukino uri gutera imbere akurikije uko wari uhagaze mu myaka itatu ishize.

Cimerwa Tennis Club yatangijwe n’abakozi b’uruganda rwa Cimerwa, kuri ubu igizwe n’abakora mu ruganda n’abaturiye uruganda. Ifite abana basaga 30 bitoza uyu mukino mu mpera z’icyumweru. Babiri muri aba bana baherutse kubengukwa na Tennis club ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho bahise bajya gukarishya ubumenyi.

Abafana ba Tennis mu Rwanda baracyari bake
Abakina tennis bavuga ko ari umukino mwiza watunga uwukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .