Uyu munsi wizihijwe ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket nyuma y’iminsi ibiri usanzwe wizihirizwaho ari wo tariki 23 Kanama buri mwaka, umunsi Komite Mpuzamahanga Olempike yashingiwe mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris mu 1894.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana bagera kuri 200 baturutse mu bigo bitatu ari byo EP Gahanga, GS Karembure na GS Rwabutenge. Aba bana bizihije uyu munsi mu mukino wa Cricket na Olympic Day Run.
Mu kuwizihiza, Komite Olempike y’u Rwanda yafatanyije n’abagize Ihuriro ry’Abaserukiye u Rwanda mu Mikino Olempike “Rwanda Olympians Association (ROA)”, baganiriza abana ku bijyanye no kwimakaza indangagaciro za siporo n’iza Olempike zirimo kuba indashyikirwa, kubahana, ubucuti no gukundisha abana gukora siporo bakiri bato.
Abato bashishikarijwe gukurana urukundo rwa siporo no guharanira kuzitabira imikino Olempike.
Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yatangaje ko iki gikorwa bagitegura bagamije gushishikariza abana gukunda siporo kuko ari bo bazaserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga.
Ati “Ni umunsi twizihije abana bigishwa uko babungabunga ibidukikije kuko ariyo nsanganyamatsiko yacu y’uyu mwaka. Twahisemo Cricket kuko ari umukino uzongerwa mu Mikino Olempike itaha mu 2028 bityo batangire bawusobanukirwe kandi banawukunde kuko ni umwe muwo twitwaramo neza.”
Nyuma yo kwigishwa umukino, aba bana bakinnye imikino hagati y’ibigo, aho EP Gahanga yegukanye ibihembo mu bakobwa n’abahungu.
Komite Olempike y’u Rwanda yageneye ibi bigo uko ari bitatu ibikoresho by’umukino wa Cricket kugira ngo uyu mukino ubashe kumenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!