00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Bugesera hizihirijwe ‘Olympic Day’, abato bibutswa indangagaciro zo kubakiraho siporo ihamye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC” yifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike “Olympic Day”.

Ubusanzwe tariki 23 Kamena buri mwaka, Isi yose yizihiza ‘Olympic Day’. Ni wo munsi Komite Mpuzamahanga Olempike yashingiwe mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris mu 1894, byaturutse ku cyifuzo cyatanzwe na Pierre de Coubertin.

Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Ishuri rya Gasore Serge Foundation riherereye i Ntarama, mu Karere ka Bugesera, “Rwanda Children Christian School (RCCS)”, ku wa Kane, tariki 23 Kamena 2022.

Umunsi Mpuzamahanga Olempike wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Tuzirikane uruhare rwa siporo mu guhuza abantu himakazwa amahoro”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana bagera kuri 500 bo muri RCCS, aho basobanuriwe indangagaciro Olempike.

Aba bana bizihije uyu munsi binyuze mu imikino itandukanye irimo Olympic Day Run, Basketball 3×3, Karate, Aerobics n’imikino gakondo.

Mu kuwizihiza, Komite Olempike y’u Rwanda yafatanyije n’abagize Ihuriro ry’Abaserukiye u Rwanda mu Mikino Olempike “Rwanda Olympians Association (ROA)” baganirije abana ku bijyanye no kwimakaza indangagaciro za siporo n’iza Olempike zirimo kuba indashyikirwa, kubahana, ubucuti no gukundisha abana gukora siporo bakiri bato.

Abato bashishikarijwe gukurana urukundo rwa siporo no guharanira kuzitabira imikino Olempike.

Umuyobozi wa Gasore Serge Foundation, Gasore Serge, yatangaje ko igikorwa gihuriza abato hamwe ari ingenzi cyane.

Yagize ati “Ni byiza kuba abana bacu bakora siporo, bakanasobanurirwa indangagaciro Olempike. Ni amahirwe bongeye ku yandi bafite ndetse bizabafasha kuvamo abakinnyi b’ahazaza bafite indangagaciro za Olempike.”

Gasore na we wakinnye imikino ngororamubiri yavuze ko iyo umwana akuranye indangagaciro bimugirira akamaro mu buzima bwe.

Yakomeje ati “Si ugukina gusa kuko umuntu uzabana n’abandi mu kazi umureba uko yabanye n’abandi mu ikipe. Aba bana bamenye ko hari imikino mpuzamahanga batari bazi nko gusimbuka, kumasha n’iyindi.”

Abana babwiwe ko bakwiye gukangukira gukina imikino ndetse bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Sharangabo Alexis ukuriye Ihuriro ry’Abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike yatangaje ko iki gikorwa bagiha agaciro kuko abana ari bo bazaserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga.

Komite Olempike y’u Rwanda ikaba yageneye RCCS ibikoresho by’imikino itandukanye birimo imipira yo gukina ya Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru.

Mu Karere ka Bugesera hizihirijwe ‘Olympic Day’, abana bato bibutswa indangagaciro zo kubakiraho iterambere rya siporo
Abana bagera kuri 500 ni bo bitabiriye iki gikorwa kiba buri mwaka ku wa 23 Kamena
Mu biganiro bahawe bateguriwe no kuzavamo abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi wa Gasore Serge Foundation, Gasore Serge, yatangaje ko igikorwa gihuriza abato hamwe ari ingenzi cyane
Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga muri siporo z'abato
Abagize Ihuriro ry’Abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike bitabiriye igikorwa cya ‘Olympic Day’
Abana bitwaye neza bahembwe ibirimo imipira yo gukina
Moïse Mutokambari umenyerewe mu gutoza Basketball mu bitabiriye iki gikorwa
Abato bakinnye imikino itandukanye irimo na Basketball
Bagaragaje ko bashobora no gukina umukino wo kumasha
No gusimbuka ntibacikanwe
Abakiri bato banasimbutse urukiramende
Mu mukino wa Karate bagaragaje impano zidasanzwe
Basusurukije abitabiriye iki gikorwa binyuze mu mudiho wa Kinyarwanda
Banabyina bya Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .