Amakipe abiri ya mbere yitwaye neza muri buri cyiciro azahagararira Akarere ku rwego rwa Ligue, azakomeza kuri icyo cyiciro agere ku rwego rw’igihugu mu gihe azitwara neza azasohokera u Rwanda mu marushanwa ya FEASSSA azabera muri Kenya.
Isozwa ry’iyi mikino mu Karere ka Huye ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye ubuyobozi bw’Akarere, ubw’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ku rwego rw’igihugu bwari buhagarariwe n’Umuyobozi wa Tekinike, Habiyambere Emmanuel n’ubushinzwe siporo ku rwego rw’Akarere.
Imikino yabaye yasize hatanzwe ibikombe 50 ku makipe yitwaye neza, aho ayabaye aya mbere n’aya kabiri azahagararira Akarere ka Huye ku rwego rwa Ligue y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Ishuri rya Saint Kizito riherereye mu Karere ka Gisagara, Frere Namagiro Jean Bosco, wabashije gutwara ibikombe bibiri mu mukino wa Basketball (mu bahungu n’abakobwa), yavuze intego bafite muri iyi mikino n’icyo siporo imarira abanyeshuri muri rusange.
Ati “Intego dufite ni ukuzamura impano z’abana kugira ngo amasomo biga n’ibindi biga byiyongereho impano zo gukina. Tugomba gutsinda no ku rwego rw’igihugu kugira ngo tuzagihagararira muri FEASSSA.”
Imikino y’Amashuri Kagame Cup y’uyu mwaka yagize umwihariko kuko yajemo impano z’abana bakiri bato, aho harimo ibyiciro bitatu birimo Abatarengeje imyaka 13, 16 na 20, ibyafashije abakiri bato kwerekana impano zabo ndetse bikazafasha igihugu kubona abakinnyi b’ejo hazaza.
Mu Burasirazuba, amakipe yitwaye neza mu bakobwa bakina umupira w’amaguru ni Center for the Champions (Rwamagana) na GS Mamfu (Gatsibo) naho mu bahungu ni Paysanat LA (Kirehe) na Nyagatare SS (Nyagatare).
Muri Volleyball hari GS St Aloys (Rwamagana) na GS Kabare (Ngoma) mu bakobwa naho mu bahungu ni Rusumo High School (Kirehe) na UPN (Gatsibo).
Muri Basketball y’abakobwa hari GS Gahini (Kayonza) na Agahozo Shalom (Rwamagana) naho mu bahungu hari Agahozo Shalom na Nyagatare SS.
Amakipe yitwaye neza muri Handball y’abakobwa ni Kiziguro SS (Gatsibo) na Mutenderi TSS (Ngoma).
Muri Netball ikinwa n’abakobwa hari GS Gahini (Kayonza) na St Aloys (Rwamagana) naho muri Rugby hari ES Kabarondo (Kayonza) na Center for the Champions (Rwamagana) mu bakobwa naho mu bahungu ni GS Kabarondo B (Kayonza) na Center for the Champions (Rwamagana).






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!