Ni amarushanwa yateguwe n’umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA) ku bufatanye na GIZ, Ikigo nterankunga cy’Abadage, Intara y’Amajyepfo n’uturere tuyigize.
Mu bayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry’iyi mikino harimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice; Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije, Cyeza Beatrice ndetse n’abayobozi bose b’Uturere tugize Intara.
Mu bagabo, ikipe y’Umurenge wa Ngoma yari ihagarariye Akarere ka Huye yegukanye igikombe itsinze iy’Umurenge wa Kaduha yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe, ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka yari ihagarariye Akarere ka Kamonyi yegukanye igikombe itsinze iy’Umurenge wa Busasamana yari ihagarariye Akarere ka Nyanza ku mukino wa nyuma ibitego 2-0.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye umufatanyabikorwa, APEFA kuba yarabashije gukora ubukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’.
Ati “Turashimira umufatanyabikorwa APEFA kuba yarazanye ibyishimo mu baturage bacu kubera iyi mikino. Aya marushanwa yadufashije cyane abaturage bacu kugira ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kumenya uruhare rwabo.”
Yasabye abaturage kurushaho kwita ku kubungabunga ibidukikije, batera ibiti, birinda kubisarura biteze, gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bacukura imirwanyasuri ndetse no gukoresha Imbabura zigabanya ibicanwa.
Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije, Cyeza Beatrice wari ihagarariye Minisitiri, yagize ati “Ubutumwa dufite uyu munsi, ni ukubibutsa kurengera ibidukikije ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ubw’Uturere twose tw’Intara, ku mikoranire myiza ari na yo yatumye intego y’uyu mushinga igerwaho.
Nzabonimpa yashimiye kandi umufatanyabikorwa GIZ, kuba yarateye inkunga uyu mushinga, aboneraho kuyigaragaza ko hakiri n’ibindi bice by’igihugu na byo bikeneye ubu bukangurambaga kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’.
Ati “Turasaba umufatanyabikorwa wacu, GIZ ko yadufasha kwagura ibi bikorwa no mu zindi Ntara cyane cyane mu Burengerezuba, ikunze kwibasirwa n’ibiza, Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Intara y’Iburasirazuba yo igenda yibasirwa n’ubutayu.”
Umuyobozi wa Porogarame muri GIZ, Markus Maier, yashimiye APEFA ku bukangurambaga yakoze mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo.
Yagize ati “Ndashimira APEFA kuba yarahisemo gukora ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, buhuriza hamwe abantu benshi kandi ndizera ko bizatanga umusarururo bityo intego y’umushinga ikaba yaragezweho.”
Aya marushanwa yari yatangiriye ku rwego rw’imirenge, akabera mu turere twose (umunani) tugize Intara y’Amajyepfo, yatangijwe ku mugaragaro tariki 10 Gicurasi 2024.
Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahawe imidali ya zahabu n’igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700. Ni mu gihe ikipe zabaye iza kabiri zahawe imidali y’umwanya wa kabiri ndetse na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.






























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!