Ni imikino Nyafurika iri guhuza amakipe yabaye aya mbere mu turere ’Zones’ twayo. U Rwanda rwakinnye umukino wa mbere runyagira Madagascar ibitego 50-29 bibaha imbaraga zo gutegura umukino wa kabiri bakinnye n’ikipe yakiriye iki gikombe.
Kuri uyu munsi, abasore b’u Rwanda ntibigeze boroherwa n’umukino kuko kuva utangiye kugeza urangiye amakipe yombi yasaga n’aho agenda akurikirana bya hafi mu manota. Iminota 15 ya mbere yihariwe na Congo Brazzaville kuko yagendaga imbere y’u Rwanda inota rimwe.
Uko batangiye ntabwo ariko basoje igice cya mbere, ahubwo abasore b’u Rwanda babigaranzuye batangira na bo kujya imbere. Uku ni ko n’igice cya mbere cyarangiye, u Rwanda rutsinze ibitego 17-16.
Nubwo ikinyuranyo cyari inota rimwe, abakinnyi b’u Rwanda bagarutse mu gice cya kabiri badashaka gutakaza umukino, nubwo umupira wavaga ku izamu rimwe ugana ku rindi. Ntibatsinze ibitego nk’ibyo batsinze umukino uheruka, ariko intsinzi yatashye i Rwanda.
Umukino wa gatatu ukurikira, u Rwanda ruzacakirana na Guinée ku wa Gatatu, tariki ya 18 Mutarama 2023. Uyu mukino na wo kandi uzabera kuri Gymnase Nicole OBA, saa Yine za mu gitondo.
Iyi ntsinzi u Rwanda rwabonye imbere y’ikipe yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, irarwongerera amahirwe yo kubona amanota menshi.
Amakipe yose namara guhura, hazarebwa iyabonye amanota menshi kurusha izindi, ibe ari yo izegukana igikombe ndetse izanahagararire Afurika mu mikino mpuzamigabane “IHF Trophy Intercontinental Phase”, izabera muri Costa Rica.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!