00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye neza mu Mikino Nyafurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 Mutarama 2023 saa 10:01
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 yatsinze iya Madagascar ibitego 50-29 mu mikino Nyafurika ya ’IHF Trophy Continental Phase’, kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Mutarama 2023.

Ni imikino Nyafurika iri guhuza amakipe yabaye aya mbere mu turere ’Zones’ twayo. U Rwanda rwabonye itike nyuma yo gutwara Igikombe cy’Akarere ka Gatanu ’Zone 5’.

Kuri uyu munsi, abasore b’u Rwanda bayoboye umukino kuva utangiye kugera urangiye, ari na ko batsindaga amanota menshi kugera aho bashyiragamo ikinyuranyo cy’arenga icumi.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’ibitego 24 kuri 15 ya Madagascar.

Nyuma y’akaruhuko rwakomerejeho ari na ko banugarira neza, kuko Madagascar mu gice cya kabiri yatsinze ibitego 14 gusa, mu gihe u Rwanda rwatsinzemo 26.

Uyu mukino wabereye muri Congo Brazzaville aho iri rushanwa riri gukinirwa warangiye Madagascar itsinzwe ibitego 50-29.

Nyuma y’umukino, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kubwimana Emmanuel, yavuze ko Madagascar batekerezaga atari yo babonye.

Yagize ati "Madagascar twaherukaga guhura na yo i Kigali iratandukanye, yaje mu buryo tutayitekerezagamo. Yatugoye ariko twitwaye neza tuyobora umukino ndetse tubona intsinzi."

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntabanganyimana Antoine, yashimye abasore be uko bitwaye.

Yakomeje ati "Madagascar yarahindutse, yakinaga yihuta ndetse yugarira neza, ariko abasore banjye babyitwayemo neza. Ni byiza gutsinda umukino wa mbere kuko biha imbaraga abakinnyi bakajya mu yindi mikino bafite icyizere."

Abajijwe ku mukino wa kabiri bafitanye na Congo Brazzaville, yakomeje avuga ko ari ikipe nziza kandi iri mu rugo gusa bazagerageza kwitwara neza.

Ati "Congo twayibonye, ni ikipe nziza, ikina yihuta kandi iri mu rugo. Tuzagerageza gutsinda umukino kugira ngo tujye mu mikino ya nyuma tumeze neza."

Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzawukina na Congo Brazzaville ku wa Kabiri, tariki 17 Mutarama 2023, saa Kumi z’i Kigali.

Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda Nziza"
Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 yatsinze iya Madagascar ibitego 50-29 mu mikino Nyafurika ya ’IHF Trophy Continental Phase’
Abiganjemo Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bishimiye intsinzi y'u Rwanda
Abakinnyi b'Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 bishimira intsinzi
Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Théoneste Mutsindashyaka, yishimiye intsinzi y'abasore b'u Rwanda
Abanyarwanda batuye muri Congo Brazzaville bagiye gushyigikira abasore b'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .