Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma muri iri rushanwa rihuza imigabane, riri kubera mu mujyi wa Pristina muri Kosovo.
Nyuma yo kutitwara neza mu mukino wa ½ cy’iri ryushanwa, u Rwanda ruhagarariye Afurika rugatsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwagombaga gukina na Bulgaria.
Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi gusa u Rwanda rukora nk’ibyo rwakoze mu matsinda rurawoyobora, igice cya mbere rugisoza ruri imbere ku bitego 21-18.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye iri rushanwa bwa mbere, yabashije kwitwara neza no mu gice cya kabiri kugeza umukino urangiye, aho yatsinze ibitego 48-31.
Umukinnyi wayo, Kayijamahe Yves ni we wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino wabahesheje umudali w’Umuringa. Uyu yabaye Umunyarwanda wa gatatu utwaye iki gihembo nyuma ya Kwisanga Peter na Uwayezu Arsène.
Kayijamahe Yves yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa, anaboneka mu ikipe y’irushanwa nk’uko byagenze no kuri Uwase Moïse.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zegukanye irushanwa zitsinze Uzbekistan ibitego 33-32.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!