Aya marushanwa ahuza amakipe ya Polisi yo mu karere k’Iburasirazuba, yari amaze iminsi abera muri Ethiopia.
Umukino wa nyuma wa Handball wari uteganyijwe ku wa Gatandatu, watangiye ubona Police HC irusha cyane Ethiopia Handball Club kuko igice cya mbere cyarangiye ikipe yo mu Rwanda yatsinze ibitego 19 kuri 12 bya Polisi ya Ethiopia.
Mu gice cya kabiri, Police HC yakomeje kurusha cyane iya Ethiopia kuko yagitsinzemo ibitego 21, iya Ethiopia itsinda ibitego 10 gusa.
Umukino warangiye Ikipe ya Police y’u Rwanda yatsinze iyo muri Ethiopia ibitego 40-22, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be kuba babashije kwesa imihigo.
Yagize ati "Twari twasezeranyije Abanyarwanda ko tugomba gucyura igikombe none tubashije kwesa uwo muhigo, ndashimira abakinnyi banjye kuko bazirikanaga iryo sezerano.”
Yakomeje agira ati “Byose byaturutse ku gukurikiza amabwiriza nabahaye, iyi kipe ya Ethiopia Police Handball Club ni ikipe nziza gukina nayo byadusabaga amayeri n’ubushishozi bwinshi."
Mu yandi makipe ya Police yari yitabiriye aya marushanwa harimo kurasa, aho abakobwa begukanye imidali ibiri ya zahabu, ibiri y’umuringa n’undi umwe w’ifeza. Abahungu bo begukanye imidali itatu ya zahabu.
Muri Taekwondo amakipe ya Police y’u Rwanda yegukanye imidali ine ya zahabu, itandatu y’umuringa na 13 ya feza.
Umuhango wo gusoza aya marushanwa wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Charles Karamba, hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye n’abandi bayobozi batandukanye ba Polisi zo mu karere k’Iburasirazuba.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!