00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Ikipe y’u Rwanda yegukanye Igikombe cya Afurika cya U-20

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 November 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20, yegukanye Igikombe cya Afurika "IHF Trophy/Continental Phase" cyaberaga muri Ethiopia nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Réunion ibitego 34-25.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wa kane waruhuje n’Ibirwa bya Réunion muri iri rushanwa ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20, yasoje igice cya mbere yatsinze ibitego 15-12, mu gihe yazamuye ikinyuranyo mu gice cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 34-25.

Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda kwegukana irushanwa Nyafurika ndetse ruzahagarira Afurika mu Gikombe Mpuzamigabane kizaba mu mwaka utaha.

U Rwanda rwari rwatangiye irushanwa rutera mpaga Congo Brazzaville, rukurikizaho gutsinda Guinea na Zimbabwe byari mu itsinda ryarwo.

U Rwanda ruzahagararira Afurika mu Gikombe Mpuzamigabane nyuma yo kwegukana icya Afurika cya Handball mu batarengeje imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .