00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Gicumbi HC na Kiziguro SS zegukanye ibikombe muri ‘Coupe du Rwanda’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Gicumbi Handball Club mu Bagabo na Kiziguro SS mu Bagore zegukanye Igikombe cy’Igihugu ‘Coupe du Rwanda 2022’ mu mikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Imikino ibanza yo mu matsinda yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2022. Amakipe umunani yari agabanyije mu matsinda abiri, buri kipe ikina umukino umwe n’iyo bihuriye mu itsinda.

Mu bagabo harimo amatsinda abiri arimo irya mbere ririmo Gicumbi HT, Police HBC, Nyakabanda HC, ES Kigoma HC mu gihe irya kabiri ryarimo APR HC, UR HC, Vision JN HC na ADEGI HC.

Mu bagore hitabiriye amakipe atandatu, aho mu itsinda rya mbere harimo Kiziguro SS, UR-WHC na ISF Nyamasheke mu gihe irya kabiri ryashyizwemo Gicumbi WHT, Three Stars na GS Kitabi.

Mu itsinda rya mbere mu bagabo amakipe yazamutse ni Police HBC na Gicumbi HT, yagombaga gukina n’ayazamutse mu rya kabiri ari yo APR HC na Vision JN HC.

Ikipe zazamutse mu bagore ni Kiziguro SS na ISF Nyamasheke, Gicumbi WHT na yo izamukana na GS Kitabi. Muri kimwe cya Kabiri Kiziguro SS yakinnye na GS Kitabi, Gicumbi WHT ikina na ISF Nyamasheke.

Imikino ya nyuma yabereye ku bibuga byo mu Mujyi wa Kigali kuri UR-Remera, UR-Gikondo na Maison des Jeunes ya Kimisagara, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Mu bagabo, Gicumbi HC yagitwaye itsinze Police HC ibitego 35-28. Mu bagore, Kiziguro SS yatwaye igikombe itsinze ISF Nyamasheke ibitego 34 kuri 23.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda ryateguye amarushanwa ya Coupe du Rwanda kuko nyuma ya shampiyona habayemo ibikorwa by’amakipe y’igihugu, bituma hari abatabona umwanya wo gukina nk’uko Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred yabitangaje.

Yagize ati “Irushanwa twateguye ryagenze neza, dukurikije urwego abakinnyi bakinnyeho. Abakinnyi n’abatoza bose bari mu murongo mwiza. Hari hakenewe amarushanwa ku bakinnyi batakinnye mu y’ingimbi, nyuma y’uko shampiyona irangira.”

Nyuma y’iyi mikino, FERWAHAND riratangira gutegura abakinnyi b’ikipe y’igihugu, bazajya mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 20, azabera muri Congo-Brazzaville.

Kiziguro SS yatwaye igikombe itsinze ISF Nyamasheke ibitego 34 kuri 23 ku mukino wa nyuma
Kiziguro SS iri mu makipe ahagaze neza muri Handball y'u Rwanda
Gicumbi HC yegukanye igikombe cy'Irushanwa ‘Coupe du Rwanda’ muri Handball
Abakinnyi ba Kiziguro SS bishimiye igikombe begukanye
Police HC ntiyahiriwe n'umukino wa nyuma kuko yatsinzwe na Gicumbi HC
Ikipe ya Kiziguro SS yitwaye neza muri "Coupe du Rwanda"
Gicumbi WHC yaviriyemo muri 1/2 mu Irushanwa "Coupe du Rwanda"
Abakinnyi bafashije Gicumbi HT kwegukana "Coupe du Rwanda''

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .