Ibi ni bimwe byagarutsweho ubwo abatoza n’abakinnyi bayo bari bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye mu Karere ka Rwamagana, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ahazwi nka Ma Champagne Resort, ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Intego nyamukuru y’uyu mwiherero kwari ukurebera hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze ndetse no gufata ingamba nshya zijyanye n’umwaka mushya watangiye wa 2024/2025.
Bimwe mu bikorwa bahize kwitwaramo neza ni Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Handball ikomeje ndetse n’irushanwa rya "ECAHF Senior Club Championship" riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki 14-22 Ukuboza 2024, aho rizitabirwa n’amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.
Abagize Ikipe ya APR HC bihaye intego nyamukuru ko iri rushanwa bagomba kuryitwaramo neza bagahiga andi makipe arimo National Cereals Board yo muri Kenya yaryegukanye ubushize, ndetse na Gicumbi HT na Police HC zo mu Rwanda zayikurikiye icyo gihe.
Mu rwego rwo kuzitwara neza, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahaye ikaze abakinnyi bashya barimo Bananimana Samuel wavuye muri Police HC, Lam Anthony Muzay wavuye muri UPDF yo muri Uganda, Ndayishimiye Jean Pierre na Bazimaziki Jean Damascène bakiniraga Gicumbi HT.
APR HC, Police HC na Gicumbi ni yo makipe ayoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ya Handball, yose anganya amanota amanota 18, ariko agatandukanywa n’ibitego yatsinze mu mikino itandatu imaze gukinwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize, APR yakiniye imikino ibiri ku kibuga cya ES Kigoma, mu Karere ka Ruhango, yombi iyitwaramo neza.
Yabanje gutsinda Gorillas ibitego 38-16 mbere y’uko itsinda ES Kigoma ibitego 46-19 mu mukino wa kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!