Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe imikino ya ½ mu bakina ari umwe ndetse n’imikino ya nyuma mu bakina ari babiri, haba mu bahungu n’abakobwa, mu Cyumweru cya mbere kiri gukinwa kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 17 Kanama 2024.
Umunyarwanda Hakizumwami Junior wafatanyaga n’Umurundi Allan Gatoto mu bakina ari babiri, begukanye iki cyumweru cya mbere nyuma yo gutsinda Abanya-Pologne Wiktor Jeż na Juliusz Stańczyk amaseti 2-0 (7-6(5), 7-5).
Hakizumwami ni umwe mu Banyarwanda umunani batahiriwe mu bahungu bakina ku giti cyabo mu gihe Gatoto yagize uwa Gatanu mwiza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu bakina ari umwe aho yatsinze Umunya-Pologne Witktor Jez 7-5, 6-7(4), 7-5.
Ku wa Gatandatu, Gatoto azahura n’Umunya-Canada, Jay Lin Gibson, wageze ku mukino wa nyuma atsinze Umunya-Pologne Juliusz Stanczyk 6-2, 5-7, 4-6.
Mu bakobwa bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe na Uxue Azurza Frade wo muri Espagne na Romina Dominguez Garcia wo muri Mexique batsinze Nadine Hamrouni na Anouk Vandevelde 6-4, 7-6(0).
Mu bakina ari umwe, Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni yageze ku mukino wa nyuma atsinze Umurusiya Leila Akhmetova 6-4, 6-2, ndetse azahura n’Umubiligi Anouk Vandevelde watsinze Umuhinde Ishi Maheshwar 6-2, 4-6, 6-1.
Aya marushanwa y’abato ategurwa na ITF kugira ngo abafashe gushaka amanota yo kujya ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga.
Uwegukanye “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” atsindira amanota 60, uwatsindiwe ku mukino wa nyuma akabona 36, ugeze muri ½ akabona 18. Muri ¼ ni amanota 10 naho muri 1/8 ni atanu.
Mu bakina ari babiri, abatwaye irushanwa babona amanota 45 mu gihe abandi babona 27, 14 n’arindwi kuva ku mukino wa nyuma kugeza muri ¼.
Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa mu byiciro byombi, na cyo kizakinirwa ku bibuga bya IPRC Kigali tariki ya 19-24 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!