00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakim Sahabo yatijwe muri K. Beerschot V.A

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 January 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ukina mu kibuga hagati, Hakim Sahabo, yavuye muri Standard de Liège, atizwa muri K. Beerschot V.A. zombi zikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Nyuma yo kutamubonera umwanya uhagije wo gukina muri Standard de Liège, iyi kipe yifuje kumutiza kugira ngo abashe kubona umwanya uhagije wo gukina.

Mu butumwa yatanze akigera mu ikipe nshya yagize ati “Nishimiye gusinyira Beerschot. Mu maso yanjye mbona ari ikipe ikomeye kandi ifite abafana bayishyigikira hano mu Bubiligi. Ndizera ko ubwo nzaba mbonye iminota yo gukina, nzayibyaza umusaruro nkatera imbere.”

“Hamwe n’abatoza, abakinnyi bagenzi banjye, abafana, nzakora ibishoboka byose kugira ngo mfashe Beerschot kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”

Nkuko ikipe ye nshya yabitangaje, uyu mukinnyi ashobora kugaragara mu mukino iza guhuriramo na Anderlecht, mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Mutarama 2024.

Kugeza ubu aracyafite amasezerano ya Standard de Liège agomba kuzarangira mu 2026, akaba yatijwe muri iyi kipe ku masezerano atayemerera kumugura burundu.

Beerschot iri mu makipe ari guhangana no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.

Mu mpeshyi yo mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi w’Amavubi wakiniraga Lille y’Abatarengeje imyaka 19, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Standard de Liège.

Mu minsi ye ya mbere yitwaye neza ariko umwaka wa 2024 yawugizemo imvune, nyuma yo kuyikira ntiyongera kubona umwanya uhagije wo gukina, ndetse ajyanwa mu ikipe ya kabiri.

Umutoza we Ivan Leko yaramushimye ariko abona agikeneye kubanza kugira umwanya uhagije wo gukina, ariyo mpamvu bemeye kumutanga muri Beerschot ihanganye no kutamanuka.

Hakim Sahaba yavuze ko agiye gufasha Beerschot kuguma mu Cyiciro cya Mbere
Sahabo azakinira Beerschot imikino isigaye ya Shampiyona mu Bubiligi
Hakim Sahabo yagiye muri Beerschot gushaka umwanya wo gukina
Hakim Sahabo akomeje kugirirwa icyizere na St. Liège yo mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .