Amatora ya Ferwacy ateganyijwe kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022. Mu kiganiro Murenzi yagiranye na IGIHE, yavuze ko natorwa muri gahunda afite muri manda itaha harimo gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’amakipe y’amagare no kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda bakiri bato.
Ati "Ku birebana na gahunda ya manda itaha, icya mbere gikomeye kizaba ari ugushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’amakipe kuko dufite amakipe 11 no kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda bakiri bato kugira ngo umukino w’amagare ukomere.”
Umukino w’amagare ni umwe mu yikunzwe cyane n’abanyarwanda mu bice byose by’igihugu. Murenzi avuga ko bifuza gufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo zigire uruhare mu gufasha amakipe kugira ngo abakina umukino w’amagare bibabere akazi kabatunze.
Ati "Twatangiye kuganira n’inzego z’ibanze twanaganiriye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu tunasura Intara y’Iburengerazuba ifite amakipe atatu tuganira n’ubuyobozi kuko igikenewe n’uko inzego z’ibanze zidufasha mu gushakira ubushobozi bw’amakipe yacu".
Kuba inzego z’ibanze zatera inkunga uyu mukino, byatuma impano nyinshi zigaragara kandi zikazamuka kuko umukino w’amagare ni umwe mu yihenze ariko utajya wishyuza abawureba. Ibi bisobanuye ko abaterankunga n’izindi nzego bakwiye gushyiramo amafaranga kugira ngo utere imbere.
Murenzi ni we uhabwa amahirwe yo kongera kuyobora Ferwacy. Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari umukandida Karangwa François mu gihe Visi Perezida wa kabiri hiyamamaje Kayirebwa Liliane.
Uretse inzego z’ibanze, Murenzi natsinda ateganya kuzegera abikorera kugira ngo bashyire amafaranga mu mukino w’amagare mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byabo binyuze mu mikino no kongera amasiganwa.
Ati"Nk’abana bafite impano tuzajya tubashakira amagare na za Casque n’ibindi bikenerwa muri uwo mukino no kongera amasiganwa bafite mu gihugu no hanze kuko umukinnyi iyo yitoje akanitegura iyo adafite amarushanwa ntibishoboka. Dutekereza ko nyuma ya Tour du Rwanda tuzashaka andi masiganwa nk’abiri cyangwa atatu mpuzamahanga yaba mu byiciro bitandukanye bityo tugire bakinnyi bo hanze baza bahatane n’abacu kuko bibongerera urwego bariho.”
Manda ya mbere yari ikomeye
Kuwa 22 Ukuboza 2019 nibwo Murenzi Abdallah wari umukandida rukumbi kuri uyu wa mwanya wa Perezida, yatowe ku majwi icyenda ku 10 y’abatoye bose. Yasimbuye Bayingana Aimable wari umaze imyaka 10 ayobora Ferwacy, weguye hamwe na Komite Nyobozi yose.
Murenzi avuga ko akimara gutorwa yihutiye kwishyura amadeni agera kuri miliyoni 146Frw Ferwacy yari ifitiye abakinnyi n’abatoza n’abandi barikoreraga imirimo itandukanye, bigendana no kunga ubumwe bw’abanyamuryango b’iri shyirahamwe kuko batavugaga rumwe.
Icyorezo cya Covid-19 cyasanze Murenzi amaze amezi atatu atowe cyabaye imbogamizi kuko cyatumye nta masiganwa n’imyitozo biba. Icyakora yishimira ko mu byo yagezeho birimo kuba u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika kizakira shampiyona y’isiganwa ry’amagare ku Isi rizaba mu 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!