00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukina byasabaga kwambara ubusa: Amwe mu mateka y’imikino Olempike

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 July 2024 saa 01:51
Yasuwe :

Imikino Olempike ni kimwe mu bikorwa bya siporo bikomeye ku Isi kuko usibye guhuriza hamwe imikino myinshi, inahuza benshi mu bakunzi bayo baba bagiye kwihera ijisho aho yabereye.

Amateka ntabwo agaragaza neza igihe nyacyo iyi mikino yavukiye ariko abahanga mu kubara imyaka baragenekereza bagasanga yatangiye gukinwa mu mwaka wa 776 mbere y’ivuka rya Yesu.

Gusa mu 1894, ni bwo umuhanga w’Umufaransa Pierre de Coubertin yayigize imikino igezweho, ku nshuro ya mbere ibera Athens mu Bugereki ari na ho bikekwa ko iyi mikino yavukiye ndetse uyu mugabo ahita anayiyobora.

Icyo gihe hashyizweho kujya bakina buri nyuma y’imyaka ine, hagahatana abagabo gusa bafite ubwenegihugu bw’u Bugereki ndetse n’abandi bavukiye kuri ubwo butaka.

Ni imikino yabaga ari ugusiganwa, byatumaga abahatana baba bambaye ubusa buri buri kandi bakaba basizwe amavuta kugira ngo baze kuba banyerera mu gihe hari uwagerageza gukurura mugenzi we. Uwatsindaga yahabwaga ikamba rigaragaza umunyabigwi w’akataraboneka.

Mu mwaka wa 393 nyuma y’urupfu rwa Yesu, iyi mikino yarahagaze ndetse imara n’imyaka irenga 1000 idakinwa, hakubitiraho n’Intambara ya Mbere y’Isi n’iya Kabiri, bituma irushaho kwibagirana.

Nyuma yaje gusubukurwa ndetse kugeza ubu ikaba igiye gukinwa ku nshuro ya 33 aho igiye kuba harimo imikino myinshi n’abakinnyi benshi bahatanira imidali itandukanye.

Aho iyi mikino itangiriye gukinwa mu buryo bugezweho, yari amarushanwa icyenda, ari yo Gusiganwa ku maguru, Gusiganwa ku magare, Fencing, Gymnastics, Kurasa, Koga, Tennis, Guterura ibiremereye ndetse no Gukirana.

Imigabane yose ku Isi imaze kwakira iyi mikino usibye Afurika itaragira amahirwe yo kuba hari igihugu cyayo gihabwa amahirwe yo kuyitegura.

Muri uyu mwaka izabera mu Bufaransa ndetse Perezida w’u Bufaransa aherutse kwakira abandi bayobozi bitabiriye ibirori byo kuyitangiza ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, avuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira no gutera inkunga Afurika n’ibindi bihugu bikakira amarushanwa atandukanye kugira ngo intego zemejwe zigerweho.

Muri uyu mwaka hazakinwa imikino 32 mu byiciro by’abagore ndetse n’abagabo aho abakinnyi bose hamwe muri iyo mikino bazaba barenga 10 500.

Muri abo bakinnyi bose harimo umunani bahagarariye u Rwanda mu mikino ine bazagaragaramo bahatanira imidali ikinirwa harimo uwa Zahabu, Umuringa na Feza.

Iyi mikino harimo uw’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.

Mukandanga uzakina ‘Marathon’ y’ibilometero 42, ni umwe mu bakinnyi babiri basiganwa ku maguru bazitabira iyi Mikino. Undi ni Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10.

Abakinnyi batatu bakina umukino w’amagare ni Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race), Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore, akongeraho no gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Road Race & ITT) na Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).

Abakina umukino wo koga ni Oscar Peyre Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu na Umuhoza Uwase Lidwine uzakina metero 50 mu gukura umusomyo.

Uwihoreye Tufaha azarushanwa mu mukino wo kurwanisha inkota (Fencing) akoresha iya ’Epée’.

Mbere yo kwerekeza i Paris, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bakoreye umwiherero mu Mujyi wa Courbevoie mu Bufaransa kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2024.

Abakinnyi bakinnye imikino Olempike bwa mbere basigwaga amavuta kandi bambaye ubusa
Umukino wo Gusiganwa ku maguru wavutse mbere y'indi yose muri Olempike
Imikino Olempike ni imwe mu imaze imyaka myinshi ikinwa
Mukandanga Clementine na Manizabayo Eric ni bo batwara ibendera ry'u Rwanda mu birori byo gufungura iyi mikino ku mugaragaro
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda bariteguye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .