Gufungura stade abafana bakareba imipira twaba dufunguye irembo rya virusi- Dr Nsanzimana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuba abafana bahita bemererwa kujya ku bibuga ubwo amarushanwa azaba asubukuwe mu minsi iri imbere, byaba bimeze nko gufungura amarembo y’icyorezo cya Coronavirus.

Ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa mu Rwanda byahagaritswe muri Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gutangaza ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Kuva icyo gihe, amwe mu marushanwa yarasubitswe andi ashyirwaho akadomo imburagihe mu gihe hari ayaseshwe kugira ngo hazubahirizwe ingengabihe y’umwaka utaha w’imikino.

Amashyirahamwe y’imikino amaze iminsi yizeye gusubukura imikino ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko muri iki cyumweru, amenshi muri yo ateganya inama za Komite Nyobozi cyangwa iz’abanyamuryango zigamije gutegura umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko mu cyumweru gishize hari inama yabereye muri Minisiteri ya Siporo yiga ku isubukurwa ry’imikino.

Mu kiganiro Café Sports cyabaye ku Cyumweru kuri Televiziyo y’Igihugu, Dr Nsanzimana Sabin uyobora RBC, yavuze ko ubwo imikino izaba isubukuwe, abafana batahita bemererwa kwitabira imikino kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Ati “Gufungura stade abafana bakareba imipira twaba dufunguye irembo rya virusi. Umupira nanjye ndawukunda, ariko nkukunda nta muntu uwurwariyemo.”

“Hari ibintu nabonye mu itangazamakuru, aho mu Karere ka Rubavu habaye umupira, abantu barakina ndetse n’abaturage baza kureba umukino, ariko hafatwa ibihano ku bayobozi batumye uwo mukino uba.”

“Iyo dufungura za Shampiyona nk’izi, tunatekereza tuti ese ko umupira utabera kuri izo stade gusa, mu mirenge ho biragenda gute?”

Yakomeje avuga ko ibiganiro bikomeje hagati y’ingezo z’ubuzima, iza siporo n’iz’ibanze kugira ngo hazashyirweho amabwiriza rusange areba siporo mu gihe amarushanwa azaba asubukuwe.

Ati “Hari ishusho rusange tugomba kureba ya siporo turibufungure, niyo mpamvu nkubwira nti amabwiriza, ibiganiro turimo tukabitegura neza nk’uko twateguye gufungura ikibuga cy’indege. Buriya twamaze igihe kirenga ukwezi hamwe n’inzego dukorana, tubitegura.”

“Nta guhutiraho, tugomba kubitegura neza ndetse byaba atari ngombwa, tubona biteye ikibazo, ibintu bigahinduka, mu cyorezo ni ko ibintu bigenda, nta we uha virusi igihe.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko ryabaye rishyize hanze ingengabihe ya Shampiyona y’agateganyo kugira ngo rizemererwe gufungura amarushanwa ryarakemuye ibijyanye no guhinduranya amakipe kw’abakinnyi no kumenya imibereho y’amakipe ngo ahabwe ibyangombwa byo gukina (Club Licensing).

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, avuga ko nubwo imikino yitezwe kugaruka mu Ukwakira, ishobora kwigizwa inyuma bitewe n’uko icyorezo kizaba gihagaze.

Ati “Mu ngengabihe twashyize hanze, ku rupapuro rusoza havuga ko ariya matariki ashobora guhinduka bijyanye n’amabwiriza yo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.”

“Nabizeza ubufatanye ku ruhande rw’abakina umupira, mbere na mbere tugomba kurwanya iki cyorezo, tugomba kubanza kwirinda no kurinda bagenzi bacu. Hari byinshi dukora binyuze muri Minisiteri ya Siporo, tuzakomeza no gufatanya .”

Ikindi kiri mu bitekerezwaho mu gihe hitegurwa gusubukura imikino, ni ugupima abakinnyi, aho kugeza ubu ikiguzi cy’igipimo kimwe ari 50$ (agera ku bihumbi 48 200 Frw).

Mu kwezi gushize, Umuyobozi wa RBC yavuze ko imikino izasubukurwa mu gihe bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kugira ubwandu bwa Coronavirus ku buryo yabukwirakwiza.

Kugeza ubu imikino yamaze kwemererwa gusubukura irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic na Gymnastics.

Ibi byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ubwo abafana bari bitabiriye umukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports muri Mata 2019 kuri Stade Amahoro
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko abafana batazahita bemererwa gusubira ku bibuga imikino nisubukurwa
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis avuga ko bateganyije ko itangira ry'amarushanwa rishobora guhinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .