Ni irushanwa ryakinwe ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2024, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 180 biganjemo abo muri Kenya, Ethiopia, Uganda basanzwe bakina ‘Muema Challenge’, ndetse n’Abanyarwanda.
Kugira ngo iri rushanwa rirusheho kugira ubudasa no gukomera kurushaho ku nshuro yaryo ya mbere ribereye mu Rwanda, ryahujwe n’irisanzwe rikinwa rya President’s Cup, ryitiriwe Perezida wa Kigali Golf Club kugeza ubu iyoborwa na Marcel Byusa.
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige, yavuze ko kubera ubufatanye mu marushanwa yombi bizarushaho guteza imbere siporo ndetse n’ubukerarugendo buyishingiyeho.
Ati “Twishimiye ko abakinnyi barenga 180 bitabiriye iyi mikino. Kuzana Muema Challenge mu Rwanda, ni ikimenyetso cy’iterambere rya Golf iwacu. Iri kandi ntabwo rizazamura umukino gusa, ahubwo bizashimangira gahunda yo kuza kureba ibyiza biri mu Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’.”
Muri aya marushanwa yombi hateganyijwemo ibihembo bitandukanye birimo imodoka igenewe umukinnyi uzabasha gutera ishoti inshuro imwe rikagwa mu mwobo, mu gihe uzegukana irushanwa azahembwa agera kuri miliyoni 20 Frw.
Muema Challenge ni irushanwa ryitiriwe Perezida wa Karen Country Club yo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, Muema Muindi, ryatangiye gukinwa mu 2015, rikaba inshuro eshatu mu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!