Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo gushimira intambwe uyu mushinga umaze kugeraho kuva watangira ibikorwa byawo, cyabaye ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025.
Rwanda Sheroes Golf Project ni umushinga watangiye gukora muri Nyakanga 2024, utangirana n’abana b’abakobwa 80, batoranyijwemo batandatu bakomeje gutegurirwa kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Umusaruro w’uyu mushinga watangiye kugaragara, dore ko no mu irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open 2025, abana b’abakobwa bafashijwe na wo bitwaye neza ndetse Irakoze Sylvie aba uwa mbere.
Si aya marushanwa gusa bitabiriye kuko berekeje no muri Nigeria bakaboneka mu bakinnyi ba mbere.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yashimiye ibyaza by’uyu mushinga, kandi agaragaza ko aho ugeze utera imbere ari ikigaragaza ko uzagera ku ntego wihaye.
Ati “Kuva ku ntangiriro nashyigikiraga uyu mushinga, bitari uko ndi umukinnyi wayo utarabigize umwuga, ahubwo ariko intego zawo zifatika. Ubwo nawumvaga bwa mbere, sinizeraga ko abakobwa bakiri bato bahita baba mu bakinnyi beza ku Isi.”
“Ubu rero watangiye kuba inzozi kuri bamwe mu bana b’abakobwa mu Rwanda, ikirenzeho kandi ni uko bizajya birangira zibaye impamo.”
Ambasaderi Fukushima yongeyeho ko uyu mushinga udakurikirana abana mu kibuga gusa, ahubwo ugera mu miryango yabo ndetse n’aho bakuriye mu rwego rwo kubahindurira ubuzima.
Uyu mushinga uteganya ko uzakomeza gufasha abana batoranyijwe bagahabwa amahugurwa muri Golf, ndetse no mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe 2025, barateganya kujya mu mahugurwa kuri uyu mukino mu Buyapani ndetse no muri Koreya y’Epfo.
Uru rugendo ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga azajya yitabirwa n’aba bakinnyi, azabafasha kugera ku ntego z’uyu mushinga zo kujyana aba bakinnyi mu Mikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya azaba ari amateka akozwe na Rwanda Sheroes Golf Project, kuko u Rwanda rutarajya muri iyi mikino ruhagarariwe muri Golf.





















Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!