00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golf: Rwanda Open 2025 yongeye gukinwa nyuma y’imyaka itanu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 February 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Irushanwa Mpuzamahanga muri Golf, rya ‘Rwanda Open’, ryongeye gukinwa nyuma y’imyaka itanu kuko ryari ryarasubitswe kubera ivugururwa ry’ikibuga cya Kigali Golf Resorts and Villas.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, rifatanyije na Kigali Golf Resorts & Villas byongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Open 2025, ryitabirwa n’abakinnyi barenga 170 baturutse mu bihugu 17 birimo n’u Rwanda.

Iri rushanwa ryabaye mu byiciro bibiri, aho imikino ibanza yakinwe tariki ya 7 n’iya 8 Gashyantare, indi ikaba iba kuva ku wa Gatatu, tariki ya 12 kugeza 15 Gashyantare 2025.

Ubuyobozi bwateguye irushanwa bwasangije itangazamakuru imiterere y’irushanwa ndetse n’impamvu ryari ryarasubitswe.

Perezida wa Kigali Golf Club, Marcel Byusa, yagaragaje ko ari ishema kuba iri rushanwa rigiye kuba ryari rikumbuwe. Ati “Twishimiye kwakira iri rushanwa kandi ni agaciro cyane kuko ridufasha kongera abakinnyi no kugaragaza ko Abanyarwanda bageze kure iterambere rya Golf, dore ko ryasubitswe hagiye kuvugururwa ikibuga.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, Amb. George William Kayonga, yunze mu rye avuga ko gutegura iri rushanwa biri mu murongo wo kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo leta yahaye Abanyarwanda.

Ati “Iyi minsi irerekana ubushobozi bw’u Rwanda mu guhuriza hamwe abakinnyi ba Golf benshi bo ku migabane itandukanye. Bivuze kinini ku kwakira amarushanwa akomeye hano iwacu bigendanye n’umurongo w’igihugu wo kubaka ubukerarugendo bushingiye kuri Golf.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda Ultmate Golf Course, Gaston Gasore, yashimye ko ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf kibyazwa umusaruro nk’impamvu yatumye cyubakwa.

Ati “Leta ibinyujije muri RSSB [Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda], yubatse iki gikorwaremezo ishaka ko Abanyarwanda n’abarugenderera bakibyaza umusaruro. Abazitabira iri rushanwa bazagenda babibwire abandi. Riteguye neza kandi tuzabakira.”

Umuyobozi w’irushanwa, Rutamu Innocent, yasobanuye imigendekere y’irushanwa ndetse anasobanura ko abazitwara neza mu babigize umwuga bazasaranganywa ibihumbi 50$ [hafi miliyoni 70 Frw], mu gihe abatarabigize umwuga ari miliyoni 5 Frw.

Kuva mu 1997, ni bwo Rwanda Open yatangiye gukinwa, ikaba ari irushanwa ryatanze umusanzu mu iterambere ry’umukino wa Golf, harimo no kumenyekanisha abakinnyi b’Abanyarwanda.

Abayobozi b'irushanwa rya Rwanda Open 2025 basobanuye imigendekere yaryo
Perezida w'Ishyirahamwe rya Golf mu Rwanda, Amb. Bill Kayonga, yavuze ko irushanwa rizamurika u Rwanda
Umuyobozi w'agateganyo wa RUGC, Gasore Gaston, yavuze ko biteguye kwakira neza abazitabira Rwanda Open
Marcel Byusa avuga ko amarushanwa akomeye akangura Abanyarwanda bakina Golf
Abanyamakuru batangarijwe ibyitezwe mu irushanwa rya Rwanda Open 2025
Rutamu Innocent ni we uzayobora irushanwa

Amafoto: Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .