Rwanda Open ni irushanwa ryari rimaze icyumweru rikinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Golf, rikaba ryarasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, rifatanyije na Kigali Golf Resorts & Villas byongeye gutegura irushanwa nyuma y’uko ryari ryarahagaritswe kubera amavugurura yarimo akorerwa kuri iki kibuga.
Kuri iyi nshuro, Rwanda Open 2025, yitabiriwe n’abakinnyi barenga 170 baturutse mu bihugu 17 birimo n’u Rwanda, harimo abakina kinyamwuga ndetse n’abishimisha.
Abakina kinyamwuga bakinnye ibyiciro bine, aho Nsanzuwera yabibonyemo amanota 276 (66, 70, 70, 70), bigendanye n’imyobo 18 iri mu kibuga cya Kigali Golf Resorts & Villas, yagabanyijeho inshuro 12 ku zo yari gukina.
Ku mwanya wa kabiri yakurikiwe n’Umunya-Zimbabwe, Promise Sembreiro, wakinnye inshuro 280, ndetse na mugenzi we Promise Sembreiro wabaye uwa gatatu yakinnye inshuro 281.
Nsanzuwera wegukanye umwanya wa mbere yahembwe ibihumbi 9$ [12.609.000 Frw], mu gihe abitwaye neza bose bagabanye ibihumbi 50$, ni ukuvuguga 70.050.000 Frw.
Nyuma yo kwitwara neza, Nsanzuwera arahita atangira kwitegura irindi rushanwa rya Kenya Open, rizabera muri Kenya.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!