Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ubwo hatangizwaga imikino mu mashuri muri aka Karere, yabereye muri TTC Save.
Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye iyi mikino, bashimye uruhare igira mu gutuma basabana na bagenzi babo no gutuma biga neza bafite ubuzima buzira umuze.
Umunyeshuri wiga muri College Immaculée Conception, Atete Ingrid, yashimye iyi mikino by’umwihariko Basketball kuko ituma yiga neza yaruhutse mu mutwe, ndetse no kuba imikino ihuza amashuri ituma bashikirana na bagnzi babo.
Usibye ibyo kandi, Atete akomeza kuvuga ko afite inzozi zo kuzaba icyamamare muri Basketball, byose abikesha amarushanwa yo mu mashuri agaragarizamo impano ye.
Tuyizere Jean d’Amour wiga muri TTC Save, abona imikino y’amashuri nk’urubuga rwiza rwo kugaragararizamo impano.
Ati “Hari ukuntu ukina, waba ufite impano ukaba wazamurwa ukarenga akarere ukagera ku rwego rw’igihugu, bikanagutunga.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo mu Mashuri mu Karere ka Gisagara, Nzabanita Nicodeme, yavuze ko amashuri yose atagira imwe mu mikino kuko nta bikorwaremezo bihagije ibyo bigo biba bifite.
Ikindi kandi agaragaza ni uko umukino wa Volleyball wo wakabaye uteye imbere muri Gisagara, kandi ibyo bikaba bigomba kuzagerwaho kuko hari intego zo kugira ikibuga byibura kimwe kuri buri shuri.
Ati “Kugeza ubu, hafi 90% by’amashuri yacu arimo ibibuga bya volleyball, gahunda kandi irakomeje kuko twasanze atari n’ibibuga bihenda n’iyo wagishyira mu byatsi, abana barakinana kuko ibirimo sima bitanakigezweho.’’
Nzabanita kandi akomeza avuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi kugira ngo ibigo bidafite ubutaka bwashyirwaho ikibuga bushakwe, bityo abana bose b’i Gisagara, babashe kugaragaza impano zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko muri Gisagara siporo ihabwa agaciro mu rubyiruko rwaba urwiga ndetse n’urutiga kugira ngo rugire amahirwe yo kugaragaza impano rufite.
Ati “Uretse ibi bibuga byo mu mashuri, tunubaka ibindi ku bigo by’urubyiruko, ngo bagaragaze impano zabo kuko tuzi ko uwo bihiriye bishobora no kumutunga.’’
Akarere ka Gisagara kagizwe n’amashuri 120, abarirwamo abayigamo ibihumbi bisaga 110.
Hanabarizwa kandi ikipe ya Gisagara Volleyball Club, ikina mu cyiciro cya mbere, urubyiruko rw’i Gisagara rugahora rusabwa gukunda uyu mukino kugira ngo ruzavemo abazakomeza kuyikinira mu myaka iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!