00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gibson na Hamrouni begukanye icyumweru cya mbere cya ‘J60Kigali’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 August 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Umunya-Canada Jay Lin Gibson mu bahungu n’Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni mu bakobwa, begukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 18 “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” riri kubera i Kigali mu bakina ari umwe.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa ku 12 Kanama aho icyumweru cyaryo cya mbere cyasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali.

Umunya-Canada Jay Lin Gibson yegukanye iki cyumweru mu bahungu atsinze Umurundi Gatoto Allan amaseti 2-0 (7-6, 7-5) ku mukino wa nyuma.

Mu bakobwa, irushanwa ryegukanywe n’Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni watsinze Umubiligikazi Anouk Vandevelde amaseti 2-1 (6-3, 2-6, 6-4).

Aya marushanwa y’abato ategurwa na ITF kugira ngo abafashe gushaka amanota yo kujya ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga.

Uwegukanye “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” atsindira amanota 60, uwatsindiwe ku mukino wa nyuma akabona 36, ugeze muri ½ akabona 18. Muri ¼ ni amanota 10 naho muri 1/8 ni atanu.

Mu bakina ari babiri, abatwaye irushanwa babona amanota 45 mu gihe abandi babona 27, 14 n’arindwi kuva ku mukino wa nyuma kugeza muri ¼.

Muri iki cyiciro, Umunyarwanda Hakizumwami Junior wafatanyaga n’Umurundi Allan Gatoto mu bakina ari babiri, begukanye iki cyumweru cya mbere nyuma yo gutsinda Abanya-Pologne Wiktor Jeż na Juliusz Stańczyk amaseti 2-0 (7-6(5), 7-5).

Mu bakobwa bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe na Uxue Azurza Frade wo muri Espagne na Romina Dominguez Garcia wo muri Mexique batsinze Nadine Hamrouni na Anouk Vandevelde 6-4, 7-6(0).

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko icyumweru cya mbere cyagenze neza ndetse irushanwa ryari ku rwego rwo hejuru ku buryo ahazaza h’abakinnyi hatanga icyizere.

Ati “Mwabonye ko twagize Umunyarwanda watsinze mu bakina ari babiri, twagize Umurundi wakinnye umukino wa nyuma mu bakina ari umwe, hari n’abandi bana bo muri Afurika batangiye kuzamuka. Turashaka kongeramo n’andi marushanwa ngo tuyegereze abana bacu barusheho kuzamuka.”

Abanyarwanda 18 ni bo bari bitabiriye iki cyumweru cya mbere barimo abakobwa umunani, ariko bose bagowe no kurenga ijonjora rya mbere mu bakina ari umwe. Muri rusange, irushanwa ryarimo abahungu 32 n’abakobwa 22.

Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa mu byiciro byombi, na cyo kizakinirwa ku bibuga bya IPRC Kigali tariki ya 19-24 Kanama 2024.

Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni wegukanye irushanwa mu bakobwa
Umubiligikazi Anouk Vandevelde ntiyorohewe n'umukino wa nyuma yari yagerageje kwitwaramo neza
Gatoto Allan yahuye na Gibson ku mukino wa nyuma mu bahungu bakina ari umwe
Abakobwa bakinnye umukino wa nyuma mu bakina ari umwe bambikwa imidali
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko icyumweru cya mbere cyagenze neza
Umurundi Gatoto Allan yahawe igikombe mu bakina ari babiri aho yafatanyije n'Umunyarwanda Hakizumwami, ariko wahise ujya kwitabira irindi rushanwa muri Angola
Abakobwa bakinnye umukino wa nyuma mu bakina ari babiri
Abahungu bakinnye umukino wa nyuma mu bakina ari umwe bashimirwa
Jay Lin Gibson watsinze mu bahungu bakina ari umwe
Nadine Hamrouni yifotozanya igikombe yegukanye mu bakobwa bakina ari umwe
Abegukanye irushanwa muri buri cyiciro bifotozanya n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .