Iri rushanwa ryatangiye ku wa ku 12 Kanama aho icyumweru cyaryo cya mbere cyasojwe ku wa 17 Kanama 2024, ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali. Na bwo cyegukanywe n’abakinnyi bombi.
Mu cyumweru cyaryo cya kabiri cyakinwe hagati ya tariki ya tariki ya 19-24 Kanama 2024, Gibson na Hamrouni bongeye kugaragaza ko bari ku rwego rwo hejuru.
Umunya-Canada, Jay Lin Gibson yegukanye iki cyumweru mu bahungu atsinze Umunya-Pologne Wiktor Jez amaseti 2-0 (7-5, 6-4) ku mukino wa nyuma.
Mu bakobwa, irushanwa ryegukanywe n’Umunya-Tunisia Nadine Hamrouni watsinze Umunya-Mexique, Romina Dominguez Garcia amaseti 2-0 (6-0, 6-2).
Aya marushanwa y’abato ategurwa na ITF kugira ngo abafashe gushaka amanota yo kujya ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga.
Uwegukanye “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4” atsindira amanota 60, uwatsindiwe ku mukino wa nyuma akabona 36, ugeze muri ½ akabona 18. Muri ¼ ni amanota 10 naho muri 1/8 ni atanu.
Mu bakina ari babiri, abatwaye irushanwa babona amanota 45 mu gihe abandi babona 27, 14 n’arindwi kuva ku mukino wa nyuma kugeza muri ¼.
Muri iki cyiciro, Uxue Azurza Frade wo muri Espagne na Romina Dominguez Garcia wo muri Mexique begukanye icyumweru cya kabiri, nk’uko babikoze mu cya mbere, bongeye gutsinda Umunya-Tunisia, Nadine Hamrouni n’Umubiligikazi, Anouk Vandevelde 6-2, 3-6, 11-9 mu bakobwa.
Mu bahungu bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe n’Umunya-Canada, Jay Lin Gibson n’Umushinwa, Xiuyuan Guo batsinze Umuyapani Eiji Fujita n’Umunya-Nigeria Mubarak Ayodeji Ganiyu 4-6, 6-4, 11-9.
Abakinnyi 10 b’Abanyarwanda barimo abahungu umunani n’abakobwa babiri, ni bo bari bitabiriye iki cyumweru cya kabiri cyakiniwe ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali, intego ari ugushaka umusaruro mwiza uruta uwo babonye mu cyumweru cya mbere aho bose basezerewe batarenze ijonjora rya mbere.
Gusa, bose bahise basezererwa aho nta mukobwa watsinze umukino wa mbere mu gihe abahungu batatu bakomeje, ariko na bo basezererwa muri 1/8 ku wa Gatatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!