Ghirmay w’imyaka 19 yambaye umwambaro w’umuhondo nyuma y’agace ka Huye- Rusizi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Umunya-Erythrée Hailu Ghirmay Biniam w’imyaka 19, akaba umwe mu bakinnyi bato ba Tour du Rwanda 2020, ni we wambaye umwambaro w’umuhondo nyuma y’agace ka gatatu kakinwe kuri uyu wa Kabiri, abasiganwa bava i Huye berekeza i Rusizi ku ntera y’ibirometero 142.

Aka gace ka gatatu, kegukanywe n’Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan Valencia, wakoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 39.

Isiganwa ryo kuri uyu wa Kabiri, ryatangiwe n’abakinnyi 75 batarimo kabuhariwe Eyob Metkel wagize uburwayi bw’ibicurane.

Abasiganwa bahagurukiye imbere ya sitasiyo SP mu Mujyi wa Huye, ariko ibihe bitangira kubarwa bamaze kugenda ibilometero 2.5 muri santere ya Gahenerezo.

Umunya-Ethiopia Bulu yacomotse hakiri kare asiga abandi amasegonda 50 mu gihe bageze ku kirometero cya cyenda, Tewelde wa Erythrée na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite, nabo baramusatira.

Abakinnyi bafashwe n’igikundi ubwo bari bageze mu kirometero cya 13 mu gihe mu cya 18, hahise hagenda abandi umunani barimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Munyaneza Didier na Yemane Dawit.

Bakomeje kuyobora isiganwa ndetse Munyaneza Didier atwara amanota y’akazamuko ka mbere muri Nyamagabe kugeza ubwo binjiraga mu ishyamba rya Nyangwe.

Mugisha Samuel na Yemane Dawit bakomeje kuba ku isonga mu gihe Areruya Joseph yasigaye bageze mu bilometero 100 naho Fedorov wari wambaye umwambaro w’umuhondo yari mu gikundi cyasizwe amasegonda 50, ariko cyaje kuyagabanya asigara ari 27 mu birometero 20 bya nyuma.

Muri izi nzira zisohoka muri Nyungwe, ahamanukaga cyane, niho Abanyarwanda basigariye, abarimo Rein Taaramae, Mulu Kinfe wegukanye agace k’ejo hashize, Mulueberhan na Valencia Restrepo batangira gusatira cyane.

Abakinnyi 10 nibo bari bayoboye isiganwa mu bilometero 15 bya nyuma, ariko mu gihe haburaga ikilometero kimwe, Restrepo Valencia wa Androni na Biniam Hailu Girmay bacika bagenzi babo ubwo bazamukaga berekeza imbere y’isoko rya Kamembe, ahasorejwe isiganwa.

Restrepo yageze ku murongo ari uwa mbere, akurikiwe na Hailu Biniam yarushaga isegonda rimwe. Uyu mwanya wa kabiri wafashije uyu Munya-Erythrée w’imyaka 19 gufata umwambaro w’umuhondo.

Umunya-Kazakhstan Fedorov, wari uwumaranye iminsi ibiri, yabaye uwa 26 asizwe iminota itatu n’amasegonda 58, ibi byatumye yisanga ku mwanya wa cyenda ku rutonde rusange, arushwa hafi iminota ine.

Tour du Rwanda 2020, izakomeza ejo ku wa Gatatu, aho abasiganwa bazakora intera y’ibilometero 206.3 berekeza i Rubavu mu gace karekare k’isiganwa ry’uyu mwaka, akaba ari aka kabiri karekare mu mateka ya Tour du Rwanda imaze imyaka 12 ibaye mpuzamahanga.

Abakinnyi ba mbere mu gace ka gatatu:

  1. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli - Side Col) 03h47’39’’
  2. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 03h47’40’’ 01’’
  3. Mulueberhan Henok (Erythrée) 03h47’48’’ 09’’
  4. Tesfazion Natnael (Erythrée) 03h47’50’’ 11’’
  5. Diaz Gallego Jose Manuel (Nippo Delko Provence) 03h47’50’’ ’’
  6. Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation) 03h47’50’’ ’’
  7. Quintero Noreña Carlos Julian( Terengganu Inc. Tsg Cyc Col) 03h47’50’’ ’’
  8. Muñoz Giraldo Daniel (Androni Giocattoli - Side Col) 03h47’59’’ 20’’ Andemeskel Awet (Israel Start - Up Nation) 03h48’07’’ 28’’
  9. Yemane Dawit (Erythrée) 03h48’30’’ 51’’

Abandi:

  • 16 Areruya Joseph (Rwanda) 03h49’10’’ 01’31’’
  • 17 Taaramäe Rein (Total Direct Energie) 03h49’12’’ 01’33’’
  • 18 Mugisha Moise (Skol Adrien Cycling Aca) 03h49’50’’ 02’11’’
  • 19 Debesay Mekseb (Bike Aid) 03h50’57’’ 03’18’’
  • 20 Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 03h51’01’’ 03’22’’

Abakinnyi batanu ku rutonde rusange nyuma y’agace ka gatatu (ibilometero 376.9)

  1. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 09h36’18’’
  2. Mulueberhan Henok (Erythrée) 09h36’23’’ 05’’
  3. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col) 09h36’30’’ 12’’
  4. Tesfazion Natnael (Erythrée) 09h36’36’’ 18’’
  5. Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation) 09h36’36’’ ’’

Abandi:

  • 13 Areruya Joseph (Rwanda) 09h37’56’’ 01’38’’
  • 15 Taaramäe Rein (Total Direct Energie) 09h38’01’’ 01’43’’
  • 16 Lozano Riba David (Team Novo Nordisk) 09h38’11’’ 01’53’’
  • 17 Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academ) 09h38’39’’ 02’21’’
  • 23 Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 09h40’07’’ 03’49’’
  • 24 Manizabayo Eric Benediction Ignite Rwa 09h40’07’’ ’’
  • 25 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 09h40’09’’ 03’51’’
  • 26 Fedorov Yevgeniy (Vino - Astana Motors) 09h40’16’’ 03’58’’
  • 27 Habimana Jean Eric (Skol Adrien Cycling Academ) 09h40’59’’ 04’41’’
Nzafashwanayo Jean Claude wa Benediction Ignite mbere yo gutangira isiganwa
Abakinnyi bari mu gikundi bageze i Sovu ubwo basohokaga muri Huye
IGIHE ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2020
Fedorov wari wambaye umwenda w'umuhondo yari mu gikundi cyasizwe n'abacomotse
Abakinnyi benshi bagenderaga mu gikundi kuko urugendo rwari rurerure
Abatuye mu duce twa Nyamagabe bari baje ku muhanda kureba abasiganwa
Abanyarwanda bari benshi ku mihanda yo muri Nyamagabe
Ikirere cyo mu Majyepfo cyari gikeye
Chzhan Igor afata amazi mu modoka y'ikipe ye ya Vino-Astana
Abasiganwa banyuze muri Pariki ya Nyungwe ibamo ibitera
Igitera gitambuka mu muhanda ubwo cyari gihetse umwana wacyo
Dukuzumuremyi Ali Fidele wa SACA ubwo isiganwa ryari rigeze muri Nyungwe
Mugisha Samuel yambara neza amadarubindi ubwo yari kumwe n'abarimo Munyaneza Didier bari bayoboye isiganwa
Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace wambitswe Restrepo Valencia Jhonatan wa Androni
Hailu Biniam w'imyaka 19 ni we wambaye umwambaro w'umuhondo
Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi wahawe Yemane Dawit wa Érythrée
Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP wahawe Yemane Dawit wa Érythrée
Hailu Biniam ahabwa igihembo cy'umukinnyi ukiri muto
Yemane Dawit yahembwe na Visit Rwanda nk'umukinnyi urusha abandi guhatana
Hailu Biniam ni we mukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika
Areruya Joseph ni we Munyarwanda uhagaze neza mu isiganwa
Ikipe nziza ihembwa na Inyange industries, yabaye iya Érythrée

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .