‘Out of Your League’ ni indirmbo Shakira yakoze agaragaza uburyo Piqué wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, yamucaga inyuma mu gihe cy’imyaka 10 bari bamaze babana kugeza mu 2022 ubwo aba bombi batandukanaga.
Iyi ndirimbo yaciye agahigo ko kurebwa n’ibihumbi by’abantu ku mbuga zitandukanye, hari aho uyu muhanzi avuga anenga uburyo uwari umukunzi we akoramo siporo.
Yaririmbye ati “Igihe kinini muri gym, ariko ubwenge bwawe nabwo bukeneye siporo”.
Shakira akomeza aririmba ati “Wagurishije Ferrari kubera Twingo, ugurisha Rolex kugira ngo ubone Casio.”
Casio yamamaye mu gukora amasaha ku Isi yahise itangiza ubufatanye na Gerard Piqué mu mushinga we mushya yise King’s League.
Mu kiganiro na Ibai Llanos yavuze ko ubwoko bw’izi saha ari iz’agaciro. Yagize ati “Iyi saha igenewe ubuzima’ yashakaga kwereka Shakira wagereranyije umukunzi we mushya na yo ko ifite agaciro gakomeye."
Mu 2010 ubwo habaga imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Afurika y’Epfo, ni bwo Piqué yamenyanye na Shakira.
Icyo gihe, Shakira w’imyaka 45 yaririmbye mu muhango ufungura irushanwa bityo baza gucudika bigera aho Shakira yimukira muri Espagne.
Aba bombi bakoze ubukwe muri icyo gihe ndetse babyaranye abana babiri. Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Piqué na Shakira basohoye itangazo ko batandukanye, bavuga ko bagiye kwita ku kurera abana babo Milan w’imyaka icyenda na Sasha w’imyaka irindwi babyaranye.
Kuri ubu Piqué akundana na Clara Chía, ari na we wabaye intandaro y’indirimbo Shakira yashyize hanze yibasira uwahoze ari umugabo we.
– Indirimbo Shakira yaririmbye yibasira Piqué




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!