00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 February 2025 saa 05:49
Yasuwe :

Gasogi United FC yabonye itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya na AS Muhanga igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8, warangiye ikomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1.

Ni mu mukino wo kwishyura wa ⅛ cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, witabirwa n’abafana mbarwa cyane ko atari amakipe ahambaye cyane.

Nyuma y’uko AS Muhanga itsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye iwayo,yatangiiye isatirana imbaraga ndetse ishaka gutangira kwinjiza igitego hakiri kare ariko Gasogi United yari iwayo ikayibera ibamba.

Ku munota wa 13, AS Muhanga yabonye amahirwe y’igitego imbere y’izamu ku mupira Mutebi Rashid yari ahawe na Hakizimana Adolphe, ariko agiye kuwutera arawuhusha.

Byakanguye Gasogi United ishaka kuva inyuma ngo yongere umubare w’ibitego ariko umunyezamu wa AS Muhanga arigaragaza akuramo imipira ibiri ya Kokoete Udo Ibiok.

Ku munota wa 33, AS Muhanga yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mutebi Rashid, nyuma yo gusiga ubwugarizi bwa Gasogi United, ari na cyo cyajyanye amakipe yombi mu karuhuko k’igice cya mbere.

Ntwari Assouman wa AS Muhanga yaturutse inyuma azamukana umupira awugeza mu rubuga rw’amahina, yiva mu mitsi atera ishoti rikomeye mu izamu ariko kubera amahirwe make anyura hafi y’izamu gato cyane.

Gasogi United yishyuye igitego ku munota wa 72, cyatsinzwe na Alioune Mbaye, nyuma yo gukuraho abakinnyi ba AS Muhanga bari mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Gasogi United ihita igera muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera AS Muhanga ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1 mu mikinno yombi.

Umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium
Kapiteni wa AS Muhanga, Twagirimana Fulgence asuhuza abakinnyi ba Gasogi United
Mugisha Rama wa Gasogi United acunganwa na Mugiraneza Jean wa AS Muhanga
Ndayishimiye Celestin wa AS Muhanga ahanganye na Alioune Mbaye wa Gasogi United
Gasogi United FC yagowe no kubona inota rimwe mu mukino wo kwishyura
Alioune Mbaye ni we watsindiye Gasogi United FC igitego
Alioune Mbaye ni we watsindiye Gasogi United FC igitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .