Kuri uyu wa Gatandatu, Monfils yatsinze Umubiligi Zizou Bergs amaseti 2-0 (6-3, 6-4), yegukana irushanwa rya 13 riri ku rwego rwa ATP Tour.
Ku myaka 38 n’amezi ane, Monfils yabaye umukinnyi ukuze ukina ari umwe wegukanye ATP Tour kuva ishinzwe mu 1990.
Umusuwisi Roger Federer ni we wari ufite aka gahigo aho yabigezeho afite imyaka 38 n’amezi abiri, icyo gihe akaba yaregukanye irushanwa ry’i Basel mu 2019.
Monfils yagize ati “Bivuze ikintu kinini. Imyaka ni imibare. Ariko dukomeza gukora. Nkomeza kwizera ko nshobora gukina Tennis nziza kandi nabyerekanye muri iki cyumweru, ku bw’ibyo rero ndishimye cyane.”
Iyi ntsinzi yo muri Auckland yasize Monfils abaye umukinnyi wa mbere ukuze utwaye irushanwa riri ku rwego rwa ATP Tour kuva bikozwe na Ken Rosewall wari ufite imyaka 43 ubwo yatwara irushanwa ryabereye muri Hong Kong mu 1977.
Uyu mugabo usanzwe ari nimero 52 ku Isi, watwaye irushanwa rya mbere mu 2005, azitabira Australian Open izatangira ku Cyumweru.
Ku mukino wa mbere, Monfils azahura na mugenzi we w’Umufaransa Giovanni Mpetshi Perricard w’imyaka 21.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!