00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula One: Max Verstappen yashinje ubuyobozi kunigana ijambo abakinnyi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 April 2025 saa 11:12
Yasuwe :

Umuholandi Max Verstappen uri mu bakinnyi beza muri Formula One, yavuze ko ntacyo yavuga ku bihano yahawe kuko iyo umukinnyi agize icyo avuga ku bimukorerwa bimugiraho izindi ngaruka.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, ni bwo hakinwe isiganwa rya Saudi Arabia Grand Prix, aho Max Verstappen wari wabaye uwa mbere yahawe ibihano agakurwaho amasegonda atanu.

Ni ibihano yahawe nyuma y’uko bigaragaye ko ubwo yari mu isiganwa yarenze umuhanda, bikamwongerera amahirwe yo gutuma anyura kuri Oscar Piastri bari bahanganye.

Verstappen yabajijwe niba yemeranya n’ibihano yahawe, avuga ko ibyiza ari ukutabivugaho kuko gutambutsa igitekerezo cye bishobora kumwongerera ibihano.

Ati “Aha ni ahantu utatanga igitekerezo kuko ntabwo cyakwakirwa neza. Abantu ba hano ntawe ushaka kuvugisha ukuri kandi bakuzi. Ibyambera byiza rero ni uko ntavuga ku byabaye.”

“Urebye aho ibintu bigana harimo amarangamutima menshi. Imiterere y’amategeko yacu ntabwo aduha umwanya wo kugira igitkerezo dutambutsa, ibyiza rero tuzajya twivugira make.”

Max Verstappen n’ikipe ye ya Red Bull Racing Honda RBPT bamaze kwegukana isiganwa rimwe muri uyu mwaka rya Japanese Grand Prix.

Andi masiganwa yose akomeza gutwarwa na McLaren ibifashijwemo n’abakinnyi bayo Oscar Piastri na Lando Norris bayoboye urutonde rusange rwa Formula One.

Max Verstappen yashinje ubuyobozi kunigana ijambo abakinnyi
Oscar Piastri wa McLaren yegukanye Saudi Arabia Grand Prix
Oscar Piastri akomeje gufasha cyane McLaren muri Formula One
Max Verstappen ahanganye bikomeye na Oscar Piastri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .