Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, ni bwo hakinwe isiganwa rya Saudi Arabia Grand Prix, aho Max Verstappen wari wabaye uwa mbere yahawe ibihano agakurwaho amasegonda atanu.
Ni ibihano yahawe nyuma y’uko bigaragaye ko ubwo yari mu isiganwa yarenze umuhanda, bikamwongerera amahirwe yo gutuma anyura kuri Oscar Piastri bari bahanganye.
Verstappen yabajijwe niba yemeranya n’ibihano yahawe, avuga ko ibyiza ari ukutabivugaho kuko gutambutsa igitekerezo cye bishobora kumwongerera ibihano.
Ati “Aha ni ahantu utatanga igitekerezo kuko ntabwo cyakwakirwa neza. Abantu ba hano ntawe ushaka kuvugisha ukuri kandi bakuzi. Ibyambera byiza rero ni uko ntavuga ku byabaye.”
“Urebye aho ibintu bigana harimo amarangamutima menshi. Imiterere y’amategeko yacu ntabwo aduha umwanya wo kugira igitkerezo dutambutsa, ibyiza rero tuzajya twivugira make.”
Max Verstappen n’ikipe ye ya Red Bull Racing Honda RBPT bamaze kwegukana isiganwa rimwe muri uyu mwaka rya Japanese Grand Prix.
Andi masiganwa yose akomeza gutwarwa na McLaren ibifashijwemo n’abakinnyi bayo Oscar Piastri na Lando Norris bayoboye urutonde rusange rwa Formula One.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!