Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe isiganwa rya Australian Grand Prix, rikinirwa mu muhanda wa Melbourne Grand Prix Circuit ureshya n’ibilometero bitanu.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 20 bo mu makipe 10 akina muri Formula One, aho bazengurutse muri uyu muhanda wa Melbourne inshuro 57.
Lando Norris yabashije guhangana n’ikirere cyari cyiganjemo imvura nyinshi, impanuka za buri kanya zatumaga imodoka ishinzwe umutekano ihora yinjira mu isiganwa n’ibindi, asiga Max Verstappen wongeye kwerekana ko azagorana muri uyu mwaka akisubiza igikombe cye.
Norris yakoresheje isaha imwe, iminota 42 n’amasegonda atandatu, ndetse ahita afata n’umwanya wa mbere ku rutonde rusange rwa Formula One n’amanota 25.
Abakinnyi 14 basoje isiganwa, abandi batandatu bananirwa kurangiza, harimo n’abakoze impanuka zitari kubemerera gukomeza gusiganwa ngo barangize inshuro 57.
Abatarangije isiganwa ni Liam Lawson wa Red Bull, Gabriel Bortoleto wa Kick Sauber Ferrari, Fernando Alonso wa Aston Martin, Carlos Sainz wa Williams Mercedes, Jack Doohan wa Alpine Renault na Isack Hadjar wa Racing Bulls Honda RBPT.
Lewis Hamilton wakinnye isiganwa rya mbere mu mateka ye ari kumwe na Ferrari, yananiwe kwitwara neza asoreza ku mwanya wa 10 ndetse arushwa amasegonda 22 n’uwa mbere.
Isiganwa rikurikiraho rizabera mu Bushinwa hakinwa Chinese Grand Prix mu muhanda wa Shanghai International Circuit, tariki ya 23 Werurwe 2025.


























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!