00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula One: Lando Norris yegukanye ‘Grand Prix’ ya mbere ya 2025

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 March 2025 saa 10:56
Yasuwe :

Umwongereza Lando Norris ukinira McLaren mu irushanwa ry’amasiganwa y’imodoka nto ya Formula One, yegukanye isiganwa rya mbere mu agize umwaka wa 2025.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe isiganwa rya Australian Grand Prix, rikinirwa mu muhanda wa Melbourne Grand Prix Circuit ureshya n’ibilometero bitanu.

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 20 bo mu makipe 10 akina muri Formula One, aho bazengurutse muri uyu muhanda wa Melbourne inshuro 57.

Lando Norris yabashije guhangana n’ikirere cyari cyiganjemo imvura nyinshi, impanuka za buri kanya zatumaga imodoka ishinzwe umutekano ihora yinjira mu isiganwa n’ibindi, asiga Max Verstappen wongeye kwerekana ko azagorana muri uyu mwaka akisubiza igikombe cye.

Norris yakoresheje isaha imwe, iminota 42 n’amasegonda atandatu, ndetse ahita afata n’umwanya wa mbere ku rutonde rusange rwa Formula One n’amanota 25.

Abakinnyi 14 basoje isiganwa, abandi batandatu bananirwa kurangiza, harimo n’abakoze impanuka zitari kubemerera gukomeza gusiganwa ngo barangize inshuro 57.

Abatarangije isiganwa ni Liam Lawson wa Red Bull, Gabriel Bortoleto wa Kick Sauber Ferrari, Fernando Alonso wa Aston Martin, Carlos Sainz wa Williams Mercedes, Jack Doohan wa Alpine Renault na Isack Hadjar wa Racing Bulls Honda RBPT.

Lewis Hamilton wakinnye isiganwa rya mbere mu mateka ye ari kumwe na Ferrari, yananiwe kwitwara neza asoreza ku mwanya wa 10 ndetse arushwa amasegonda 22 n’uwa mbere.

Isiganwa rikurikiraho rizabera mu Bushinwa hakinwa Chinese Grand Prix mu muhanda wa Shanghai International Circuit, tariki ya 23 Werurwe 2025.

Charles Leclerc yagerageje uko ashoboye ariko isiganwa ntiryamuhira
Lewis Hamilton wari witezwe mu isiganwa yabaye uwa 10
Charles Leclerc ni umwe mu bakinnyi Ferrari yari ihanze amaso
Abatekinisiye bari gutegura Charles Leclerc mbere y'uko ahaguruka
Ferrari ntabwo yahiriwe n'umunsi wa mbere wa Formula 1
Lando Norris yanikiriye bagenzi be
Isiganwa rya mbere rya Formula 1 ryakiniwe muri Australia
McLaren yakoze ibishoboka byose ngo yegukane isiganwa rya mbere muri Formula 1 ya 2025
Lando Norris yegukanye Australian Grand Prix
Formula 1 ikinwa n'imodoka z'umuvuduko uri hejuru
Aston Martin ntiyahiriwe n'umunsi wa mbere wa Formula 1
Abatekinisiye ba Aston Martin bategura umukinnyi wabo ngo ahaguruke
Lance Stroll wa Aston Martin yitegura guhaguruka
Fernando Alonso yananiwe gusoza isiganwa kubera impanuka
Fernando Alonso yakoze impanuka itari kumwemerera gukomeza
Liam Lawson wa Red Bull na we ari mu bakoze impanuka ku munsi wa mbere
Isiganwa ryabaye mu bihe by'imvura nyinshi
Imodoka nyinshi zakoze impanuka ntizarangiza isiganwa
Esteban Ocon wa Haas Ferrari yabaye uwa 13
Abafana benshi bitabiriye iri siganwa
Abakinnyi bazengurutse inshuro 57
Max Verstappen yabaye uwa kabiri
Abakinnyi bitwaye neza kuri uyu munsi bitegereza uko ihangana ryari rimeze
George Russell wa Mercedes yabaye uwa gatatu
Lando Norris yahawe igihembo cyo kwugakana isiganwa rya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .