Isiganwa rya Formula 1 riri kugana ku musozo, aho hasigaye abiri ariyo Qatar GP ndetse na Abu Dhabi GP, hagakurikiraho igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bazitwara neza mu mikino yo gusiganwa mu modoka kizabera i Kigali.
Bigendanye n’iyi gahunda, u Rwanda rubinyujije muri gahunda yarwo ya Visit Rwanda, ruzerekana aho abarusura bashobora kugera, uburyo leta yashyizeho mu kuborohereza n’ibindi.
Mu gihe kandi hasigaye iminsi mike ngo rwakire inama izahuriza hamwe amashyirahamwe atandukanye y’imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi, ruzerekana uko ruzakirana yombi abazayitabira.
Si Visit Rwanda gusa kuko hazaba hari ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), ubwa RwandAir ndetse n’ubwa Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.
Umuyobozi Mukuru wa RCB, Janet Karemera, yashishikarije abazitabira iryo siganwa ko bazasobanukirwa byinshi mu gihe basuye aho u Rwanda ruzaba ruri gukorera.
Ati “Kugaragara k’u Rwanda muri Qatar Grand Prix ni intambwe ku guteza imbere ubukerarugendo buhamye ku ruhando mpuzamahanga. Turasaba abafana ba Formula 1 kuzasura aho ruzaba ruri gukorera kugira ngo barebe ibyo rubateganyiriza by’umwihariko mu gihe cy’umuhango wa FIA Awards.”
Umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu masiganwa atandukanye y’imodoka, uteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2024, ndetse Max Verstappen akaba yaramaze kwibikaho Formula 1 ya 2024.
Usibye icyo gikorwa kandi, u Rwanda rurimbanyije ibindi byo gusaba ko rwaba igihugu cyazakira isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 30 ritabera muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!