Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ni bwo umuryango wa Jordan watangaje ko yamaze gushiramo umwuka nyuma yo guhangana n’uburwayi bwa Kanseri ya Prostate n’iy’impyiko.
Mu butumwa umuryango we watangarije kuri BBC wagize uti “Tubabajwe no gutangaza ko Eddie Jordan OBE watunze ikipe muri Formula 1, akaba umusesenguzi kuri Television, n’umushoramari yitabye Imana. Yari amaze igihe ahanganye na Kanseri ya Prostate, ndetse n’iy’impyiko.”
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Jordan yaganiriye n’ikinyamakuru The Guardian, avuga ko ahanganye n’ubu burwayi ndetse isaha n’isaha yashiramo umwuka.
Uyu mugabo yabaye umwe mu bagize uruhare mu mukino wo gusiganwa mu modoka guhera mu 1971, ubwo yajyaga gukina shampiyona ya Karting, mu 1991 ashinga ikipe ya Jordan Grand Prix, yahatanaga muri Formula 1 kugeza mu 2005.
Uyu mugabo yabaye umwe mu bamenyekanishije umukinnyi w’icyamamare, Michael Schumacher, watwaye Formula 1 inshuro nyinshi (8) anganya na Lewis Hamilton.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!