00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula 1: McLaren yeretse Max Verstappen igihandure yegukana Grand Prix ya kabiri ya 2025

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 March 2025 saa 01:27
Yasuwe :

Oscar Piastri wa McLaren yegukanye Chinese Grand Prix, riba isiganwa rya kabiri ikipe ye yegukanye nyuma y’uko Lando Norris wamukurikiye yari yatwaye iriheruka, bakomeza gusiga kabuhariwe Max Verstappen wa Red Bull.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, ni bwo mu muhanda wa Shanghai International Circuit, hakiniwe isiganwa rya kabiri mu agize umwaka w’imikino wa Formula 1.

Ni umukino wari mwiza ku ruhande rwa McLaren kuko umukinnyi wayo Lando Norris ari we wegukanye Australian Grand Prix yabaye mu cyumweru gishize, na Piastri akaba yari afite amanota amwemerera gutangira isiganwa ari we ubanza imbere.

Abakinnyi bombi b’iyi kipe bakomeje gukorana kugira ngo bahangane na Max Verstappen ushaka kwegukana isiganwa rya mbere muri uyu mwaka, kugira ngo azisubize igikombe cya Formula 1 abitse mu nshuro enye ziheruka.

Oscar Piastri yabaye uwa mbere kuri uyu munsi akoresheje isaha imwe, iminota 30 ndetse n’amasegonda 55. Ni mu muhanda ufite intera y’ibilometero bitanu bazengurutsemo inshuro 56.

Uyu mukinnyi yarushije amasegonda icyenda mugenzi we, Lando Norris bakinana, George Russell wa Mercedes arushwa amasegonda 11, mu gihe Max Verstappen wa Red Bull yabaye uwa kane arushwa amasegonda 16.

Charles Leclerc na Lewis Hamilton ba Ferrari bari mu bari bategerejwe muri uyu mwaka nta gihambaye barakora, cyane ko n’uyu munsi basoreje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.

Fernando Alonso yongeye gukora impanuka muri iri siganwa nk’uko byamugendekeye mu riheruka, bituma adasoza nanone. Gusa impanuka ntizabaye nyinshi nk’uko byari bimeze ubushize kuko abagera kuri batandatu bose batari barirangije.

Jack Doohan ukinira Alpine Renault yahawe ibihano kuri uyu munsi akurwaho amasegonda 10 ku bihe yakoresheje, nyuma yo kubangamira bagenzi be mu muhanda bikajya bituma bata ibyerekezo.

Urutonde rusange rwakomeje kuyoborwa na Lando Norris ufite amanota 44, Max Verstappen akaba uwa kabiri n’amanota 36, George Russell akaba uwa gatatu afite 35.

Isiganwa rikurikira rikaba rizakinwa tariki ya 6 Mata 2025, rikazabera mu muhanda wa Suzuka Circuit wo mu Buyapani hakinwa Japanese Grand Prix.

Fernando Alonso yakoze impanuka ntiyasoza isiganwa
Intangiriro z'umwaka ntiziri kugenda neza kuri Fernando Alonso
Oscar Piastri wa McLaren yanyuzwe no kubona intsinzi ya mbere mu 2025
Oscar Piastri na Lando Norris bishimiye kwitwara neza muri Chinese Grand Prix
Charles Leclerc yabaye uwa gatanu
Aston Martin ya Fernando Alonso ihanganye n'impanuka iri gukomeza guhura na zo
Oscar Piastri ni we wegukanye Chinese Grand Prix
Lando Norris na Oscar Piastri ba McLaren bishimiye uko bakinanye uyu munsi
Oscar Piastri yahawe igikombe nyuma yo gutwara isiganwa ryo mu Bushinwa
Oscar Piastri yasoje isiganwa ari uwa mbere
Oscar Piastri wa McLaren yakoresheje umuvuduko uri hejuru kugira ngo asoze neza
Oscar Piastri na Lando Norris barangije isiganwa bakurikiranye
Ubwo Oscar yari ayoboye abandi
Lewis Hamilton yasoreje ku mwanya wa gatandatu
Isiganwa ryabereye mu mujyi wa Shanghai
Uyu munsi ntabwo wongeye guhira Ferrari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .