Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, ni bwo mu muhanda wa Shanghai International Circuit, hakiniwe isiganwa rya kabiri mu agize umwaka w’imikino wa Formula 1.
Ni umukino wari mwiza ku ruhande rwa McLaren kuko umukinnyi wayo Lando Norris ari we wegukanye Australian Grand Prix yabaye mu cyumweru gishize, na Piastri akaba yari afite amanota amwemerera gutangira isiganwa ari we ubanza imbere.
Abakinnyi bombi b’iyi kipe bakomeje gukorana kugira ngo bahangane na Max Verstappen ushaka kwegukana isiganwa rya mbere muri uyu mwaka, kugira ngo azisubize igikombe cya Formula 1 abitse mu nshuro enye ziheruka.
Oscar Piastri yabaye uwa mbere kuri uyu munsi akoresheje isaha imwe, iminota 30 ndetse n’amasegonda 55. Ni mu muhanda ufite intera y’ibilometero bitanu bazengurutsemo inshuro 56.
Uyu mukinnyi yarushije amasegonda icyenda mugenzi we, Lando Norris bakinana, George Russell wa Mercedes arushwa amasegonda 11, mu gihe Max Verstappen wa Red Bull yabaye uwa kane arushwa amasegonda 16.
Charles Leclerc na Lewis Hamilton ba Ferrari bari mu bari bategerejwe muri uyu mwaka nta gihambaye barakora, cyane ko n’uyu munsi basoreje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.
Fernando Alonso yongeye gukora impanuka muri iri siganwa nk’uko byamugendekeye mu riheruka, bituma adasoza nanone. Gusa impanuka ntizabaye nyinshi nk’uko byari bimeze ubushize kuko abagera kuri batandatu bose batari barirangije.
Jack Doohan ukinira Alpine Renault yahawe ibihano kuri uyu munsi akurwaho amasegonda 10 ku bihe yakoresheje, nyuma yo kubangamira bagenzi be mu muhanda bikajya bituma bata ibyerekezo.
Urutonde rusange rwakomeje kuyoborwa na Lando Norris ufite amanota 44, Max Verstappen akaba uwa kabiri n’amanota 36, George Russell akaba uwa gatatu afite 35.
Isiganwa rikurikira rikaba rizakinwa tariki ya 6 Mata 2025, rikazabera mu muhanda wa Suzuka Circuit wo mu Buyapani hakinwa Japanese Grand Prix.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!