Muri izi mpera z’icyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo mu muhanda wa Autódromo José Carlos Pace wo muri Brésil hakiniwe isiganwa rya 21 mu agize umwaka w’imikino wa Formula 1.
Verstappen yari amaze amasiganwa 10 ategukana na rimwe, ariko yashoboye guhigika bagenzi be akoresha isaha imwe, iminota 28 n’amasegonda 20, akurikirwa na Lando Norris uri kumugenda runono ndetse na Lewis Hamilton.
Uyu mukinnyi ukoresha imodoka ya Red Bull Racing Honda RBPT, asigaje kwitwara neza muri rimwe mu masiganwa asigaye kuko kugeza ubu afite amanota 391, akarusha Norris ufite McLaren Mercedes w’amanota 331.
Nubwo ari kwitwara neza agakomeza kuyobora, ariko ni umwe mu bamaze iminsi bahabwa ibihano bishingiye ku kwitwara nabi kuri bagenzi be no kubateza impanuka mu kibuga.
Ibi birori kandi byaranzwe n’umwiyereko wa Lewis Hamilton wagaragaye atwaye imodoka y’umunyabigwi muri Formula 1, Ayrton Senna, wayegukanye mu 1990.
Formula 1 isigaje gukinwa amasiganwa atatu ariyo Las Vegas GP, Qatar GP na Abu Dhabi GP mbere y’uko abahize abandi bahemberwa mu Nteko Rusange ya FIA izabera i KIgali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!