U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byagaragaje ko byifuza kwakira Grand Prix ya Formula 1, ikaba amateka nyuma y’imyaka 30 itabera ku mugabane ruherereyemo.
Bikimara kugaragara ko u Rwanda ruza ku ruhembe mu kugira ubusabe bufatika, Hamilton yahise agaragaza ko ari kimwe mu bihugu yakunze ndetse yavuganye n’abayobozi baho agasanga bafite “umushinga w’igihe kirekire. Ni byiza cyane kuba babyitayeho.”
Uyu mugabo w’imyaka 39 yongeye kumvikana mu itangazamakuru agaragaza ko isiganwa rizamunezeza mu mateka ari ugukinira muri Afurika.
Ati “Ikindi kintu nifuza ni uko wenda nakinira byibuze agace gato mu hantu hashya. Iyo bambazaga ahantu nifuza gukinira navugaga Las Vegas, nyuma y’igihe twarahakiniye.”
“Mpora mvuga kuri Afurika, gusa u Rwanda rukaza imbere kandi ni byiza. Ndizera neza ko igihe kizagera nkagenda, ariko inzozi zanjye nyamukuru ni ukuzakinira hariya hantu mbere y’uko mpagarika gukina.”
Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y’Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.
Indi nkuru bifitanye isano: Amashyushyu ni yose: Iby’ingenzi kuri Formula 1 u Rwanda rwifuza kwakira
Rwanda is truly so beautiful. Thank you for having us. I can’t wait to come back 🇷🇼 pic.twitter.com/3fUoKPfpEK
— Lewis Hamilton (@LewisHamilton) August 12, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!