Isiganwa rya Formula 1 riheruka muri Afurika mu 1993. Icyo gihe ryabereye mu muhanda wa Kyalami wo muri Afurika y’Epfo, kuva icyo gihe amaso y’abakunzi b’uyu mukino wa mbere ku Isi mu gusiganwa mu modoka muri Afurika yaheze mu kirere.
Mu mwaka ushize hagaragajwe intambwe ikomeye mu gushaka ko iri siganwa rigaruka, u Rwanda ruba umukandida wa mbere mu kuryakira gusa rukaba rubihuriyeho na Afurika y’Epfo.
U Rwanda ruteganya kubaka umuhanda mushya wakinirwamo iyi mikino, aho bivugwa ko wajya hafi y’ikibuga cy’indege gishya kiri kubakwa i Bugesera, Afurika y’Epfo yo igateganya kuvugurura umuhanda wa Kyalami cyangwa kubaka umushya mu mujyi wa Cape Town.
Mu kiganiro Domenicali yagiranye n’ikinyamakuru Autosport, yavuze ko ibiganiro byo gusubiza iri siganwa muri Afurika bigikomeje.
Ati “Hari iby’ingenzi bikibura kugira ngo tubishyire mu bikorwa. Ntacyo dutegereje usibye kureba ibyo bikibura. Turi kubikoraho ngo bikemuke ariko aka kanya ntabwo twiteguye bihagije.”
Mu bibura kugira ngo iri siganwa ribe harimo ishoramari rifatika ryagirira inyungu umukino ndetse n’abaturage b’aho ryabereye.
Yagaragaje ko hakenewe ibikorwaremezo bifatika bitari umuhanda gusa, ahubwo ukajyana n’amahoteli, imihanda myiza n’ibibuga by’indege bigezweho.
Ikindi kandi ubukungu bw’ibihugu byifuza kwakira Grand Prix bukaba bushobora gushyigikira isiganwa mu gihe kirambye.
Domenicali yatanze urugero kuri Las Vegas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko abaturage bayo ari bo bagize uruhare runini mu gutuma isiganwa riberayo, bityo n’ibihugu byo muri Afurika bibyifuza byagakwiriye kugendera muri uwo murongo.
Las Vegas yashoye agera kuri miliyari 1$ kugira ngo yubake umuhanda, ariko mu mwaka ushize wa 2024 iri siganwa ryarahabereye risiga iyi leta isaruyemo miliyoni 934$.
Afurika niramuka yakiriye Grand Prix ya Formula 1 ntabwo bigomba kugira ingaruka ku mubare w’amasiganwa 24 aba mu mwaka w’imikino, ahubwo rizasimbuzwa rimwe muri menshi abera mu yindi migabane.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!