Gina Schumacher, umukobwa mukuru wa Michael yasezeranye na Iain Bethke bari bamaze imyaka irindwi bakundana, mu birori byabereye ku kirwa cya Majorca muri Espagne.
Kuri iki kirwa ni ho hubatse inzu y’akataraboneka y’umugore wa Michael ari we Corinna Schumacher, ikaba iri ku buso bwa metero kare 15,000 ndetse ari na yo yabereyemo ubu bukwe.
Mu babwitabiriye harimo Mick, umuvandimwe wa Michael, nyina ndetse na nyirarume, Ralf wari kumwe n’umugore we Étienne Bousquet-Cassagne bahagarariye umuryango n’inshuti za hafi z’abasezeranye.
Abari bitabiriye ubukwe bose bakiriwe mu busitani bw’iyo nzu ariko mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, basabwa kujya mu nzu ngo abe ariho bikorerwa nk’uko byari biteganyijwe.
Abashinzwe umutekano bari hafi, bahise basaba buri wese gutanga telefone ye mbere yo kwinjira ku bw’umutekano w’ibi birori bivugwa ko byari birimo Michael Schumacher umaze imyaka irenga 10 arwana n’ubuzima kubera impanuka ikomeye yakoze mu 2013.
Uyu mugabo kugeza ubu ufite imyaka 55 ni umwe mu bafite amateka yo gutwara Fomula 1 inshuro nyinshi kuko yayegukanye izigera kuri zirindwi anganya na Lewis Hamilton.
Gusa ubwo yakoraga impanuka yari amaze umwaka umwe asezeye gukina, ahubwo akajya yinezeza mu mukino wa Skiing ukinirwa mu rubura, ari na wo watumye akora impanuka ubwo yagongaga urutare akameneka umutwe.
Amakuru y’ubuzima bwe kugeza ubu ntavugwaho rumwe kuko yagizwe ibanga n’umuryango we, dore ko hari n’abafungiwe gushaka kwiba amakuru ye ngo bayagurishe mu bitangazamakuru arenga ibihumbi 55$ .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!