00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Florentino Pérez yatorewe kuyobora Real Madrid kugeza mu 2029

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 January 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Florentino Pérez agiye gukomeza kuba Perezida wa Real Madrid kugeza mu 2029, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ku biyamamariza uyu mwanya kigeze ari we wenyine wayitanze, ahita yegukana uyu mwanya.

Pérez ni umwe mu bamaze kwandika izina rikomeye mu mupira w’amaguru, kuko yabaye umuyobozi wa Real Madrid mu 2000 kugeza mu 2006, avaho yongera kuyisubiramo mu 2009.

Uyu mugabo w’imyaka 77 yakunze gutsinda amatora kenshi gashoboka, kuko kuva mu 2013 atorwa nta wundi muntu uhanganiye na we izi nshingano zo kuyobora iyi kipe y’ikigugu ku Isi.

Kuri iyi nshuro yongeye gutorerwa kuyiyobora, akazaba afatanyije n’abandi bashyizweho mu bagize Inama y’Ubutgetsi ya Real Madrid, ari bo Garcia Sanz wahoze muri Wolfsburg yo mu Budage ndetse na Redondo Sierra na Angel Sanchez bari abayobozi mu biro bya Perezida wa Real Madrid.

Kuva Pérez yagera muri Real Madrid yageze kuri byinshi. Amaze kwegukana ibikombe bigera kuri 65, haba mu mupira w’amaguru ndetse no muri Basketball.

Aha harimo birindwi bya UEFA Champions League na bitatu bya Euro League Championships. Nta wundi muyobozi wigeze ukora aya mateka muri iyi kipe.

Florentino Pérez amaze kwegukana ibikombe 65 muri Real Madrid
Florentino Pérez yafashije Real Madrid kwandika amateka
Pérez ni umwe mu bamaze kwandika amateka muri ruhago nk'umuyobozi w'ikipe
Florentino Pérez yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid kugeza mu 2029

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .