Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, ni bwo FERWAFA yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yamaze kwinjira muri iki kibazo.
Itangazo rivuga ko FERWAFA imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru, ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telefoni hagati y’umutoza wungirije wa Muhazi United FC, Mugiraneza Jean Baptiste n’umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC, Bakaki Shafiq, iki kibazo “cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”
Ishyirahamwe rya Ruhago kandi ryemeza ko imyanzuro izafatwa kuri iki kibazo izatangaza mu gihe gikwiriye.
FERWAFA kandi yatangaje ibi nyuma y’uko Migi yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Muhazi United FC kuko na bwo bwavuze ko buri kumukoraho iperereza.
Ubwo Urucaca rwiteguraga guhura na Musanze FC, bivugwa ko Migi yahamagaye myugariro Bakaki, amusaba kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yakiriyemo Kiyovu Sports, kuko uyu mugabo yitegura kuzatoza Urucaca mu mwaka utaha, amwizeza kuzahita amugura.
Byarangiye umugambi we utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!