Magnifique yabigezeho nyuma yo kuba uwa mbere mu isiganwa ry’abakobwa muri metero 200 aho yahigitse Umunya-Kenya n’Umunya-Uganda bamukurikiye.
Uyu mudali wabaye uwa kabiri uyu mukobwa yegukanye kuko yari yatwaye undi wa Zahabu mu gusiganwa metero 100 ku wa Gatanu.
Mu gihe u Rwanda rwabonye iyo midali ibiri ya Zahabu mu Mikino Ngororamubiri, indi ruyitegereje mu mikino ihuza amakipe aho rufite ane yageze muri ½ muri siporo zitandukanye.
Ni nyuma y’uko ikipe ya GS Remera Rukoma yananiwe kurenga amatsinda mu mupira w’amaguru w’abakobwa nyuma yo kunyagirwa na Amus College yo muri Uganda ibitego 2-0, mu gihe Kiziguro SS yatsinzwe na Kawanda SS ibitego 25-24 muri Handball y’abakobwa.
Ikipe y’abahungu ba ITS Kigali na yo yabuze itike yo gukomeza itsinzwe na Amus College amanota 14-12 muri Basketball y’abakina ari batatu, aba ari na ko bigenda ku bakobwa ba APE Rugunga batsinzwe na St Joseph’s G. kitale yo muri Kenya amanota 17-9.
Muri Netball, GS Gahini yasoje irushanwa itsinzwe imikino yose uko ari ine yakinnye mu matsinda aho kuri uyu wa Gatandatu yatakaje uwo yahuyemo na Kawanda SS yo muri Uganda ku manota 60-14.
Abakobwa ba GS Marie Reine Rwaza bakoze ibyo basabwaga, batsinda Butere Girls HS yo muri Kenya amanota 67-51, babona itike ya ½ muri Basketball ndetse bazahura na St. Mary’s Kitende yo muri Uganda ku Cyumweru.
Groupe Scolaire Officiel de Butare yabuze amahirwe yo kuyobora itsinda nyuma yo gutsindwa na Cheptil SS yo muri Kenya amaseti 3-2, izahura na Bukedea CS yo muri Uganda muri Volleyball y’abahungu.
Indi kipe y’u Rwanda ihanzwe amaso ni ADEGI y’i Gatsibo yitwaye neza mu mikino ine yakinnye mu matsinda ya Handball ndetse izahura na Kimili SS yo muri Kenya mu gihe ITS Kigali izisobanura na Laiser Hill Academy yo muri Kenya muri Basketball y’abahungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!