ADEGI Gituza yabigezeho kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutsinda Wampeewo Ntakke SS yo muri Uganda ibitego 33-30 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu munsi wasorejweho irushanwa.
Wari umukino utoroshye ku makipe yombi yayoboye amatsinda yarimo ndetse igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 17-17. Mu gice cya kabiri, abatoza ba ADEGI barangajwe imbere na Murwanashyaka Emmanuel, bakoze impinduka zatumye ikipe igenda imbere kugeza umukino urangiye harimo ibitego bitatu.
Muri Basketball, ikipe y’abakobwa ya GS Ste Marie Reine Rwaza yatwaye umudali wa Feza nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na St Noah Girls yo muri Uganda amanota 81-49.
Ikipe ya ITS Kigali yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo gutsinda Buddo SS yo muri Uganda amanota 90-85 muri Basketball y’abahungu mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Uyu mudali ni wo wegukanywe kandi n’ikipe ya Volleyball ya Groupe Scolaire Officiel de Butare yabaye iya gatatu itsinze Cheptil Secondary School yo muri Kenya amaseti 3-1.
Muri rusange, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyeshuri 162, rwasoje iyi Mikino rwegukanye imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu, umwe wa Feza n’ibiri y’Umuringa (Bronze).
Indi midali ibiri ya Zahabu isanga uwo muri Handball, ni iyegukanywe na Umutesi Uwase Magnifique mu gusiganwa ku maguru metero 100 na 200.
FEASSSA 2024 yabaga ku nshuro yayo ya 21, yakinwe muri siporo 15 zitandukanye mu gihe u Rwanda rwitabiriye muri siporo umunani ari zo Handball, Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Basketball 3x3, Netball, Rugby y’abakina ari barindwi n’Imikino Ngororamubiri.
Siporo Abanyarwanda batarushanyijwemo muri iyi Mikino ni Hockey, Badminton, Goalball y’abafite ubumuga bwo kutabona, Rugby y’abakina ari 15, Koga, Lawn Tennis na Table Tennis.
Mu mupira w’amaguru, abahungu ba APE Rugunga babaye aba karindwi mu makipe 10 naho abakobwa ba GS Remera-Rukoma baba aba gatanu mu makipe 10.
Ikipe ya Volleyball y’abakobwa ba GS St Aloys Rwamagana yabaye iya munani mu makipe 10 naho abakobwa ba GS Gahini muri Netball, baba aba 10 mu makipe 10.
GS Gitisi yabaye iya karindwi mu makipe umunani y’abahungu muri Rugby y’abakina ari barindwi mu gihe abakobwa ba Kiziguro SS basoreje ku mwanya wa karindwi mu makipe 10 yakinnye Handball.
Muri Basketball y’abakina ari batatu, ITS Kigali mu bahungu na APE Rugunga mu bakobwa, zombi zabaye iza gatanu. Ni mu gihe mu Mikino Ngororamubiri, u Rwanda rwabaye urwa gatatu mu bihugu bitanu.
Kuva mu 2019, ni ubwa mbere iyi Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yitabiriwe cyanea ho uyu mwaka yarimo abanyeshuri 3364.
Abo barimo 162 bo mu Rwanda, 24 bo mu Burundi, 503 bo muri Tanzania, 1219 bo muri Kenya na 1456 bo muri Uganda.
Irushanwa ritaha rizabera muri Kenya mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!