Keira w’imyaka 27 aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri FC Barcelone y’abagore ariko ntabwo ikipe ye yifuza kuba yamugurisha.
Ibinyamakuru byo muri Espagne bihuriza ku kuba uyu mukinnyi yari agiye gutangwaho na Arsenal WFC arenga ibihumbi 930.000£.
Isoko ry’abakinnyi mu bagore mu Bwongereza ryafunze imiryango mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri, mu gihe FC Barcelone iyo yibeshya ikamutanga yari kuba isigaranye iminsi ibiri y’igitutu cyo gushaka uwo kumusimbura kuko muri Espagne rizafunga ku wa Mbere.
Walsh kandi wageze muri FC Barcelona mu 2022 yamaze kuyimenyesha ko atazongera amasezerano, bivuze ko azayisohokamo nta kiguzi atanzweho mu mwaka utaha.
Akigera muri iyi kipe yahise ashyiraho amateka yo kuba ariwe mukinnyi uhenze kurusha abandi icyo gihe kuko yatanzweho ibihumbi 400.000£ avuye muri Manchester City WFC.
Umunya-Zambia Racheal Kundananji kugeza ubu ni we mukinnyi uhenze mu bagore kuko muri Gashyantare 2024 yerekeje muri Bay FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Real Madrid ku bihumbi 685,000£.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!