Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2025, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwateguye umukino w’amakipe y’abato wahuje Everton U18 ndetse na Wigan Athletic U18.
Iyi stade iherereye mu gace kari ku mugezi wa Mersey hazwi nka Bramley-Moore Dock, izatangira kuberaho imikino ya English Premier League mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26 nk’uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje.
Mu gihe cy’imyaka ine iyi stade imaze iri kubakwa, yatwaye miliyari 1,01$, ikaba yarahawe ubushobozi bwo kujya yakira abafana 52.888, ndetse ikaba ifite n’amahirwe yo kuberaho imikino ya Euro 2028.
Umutoza wa Everton y’abato, Keith Southern, yavuze ko uburyo yasanze yubatsemo ari bwiza kuko bufasha umukinnyi.
Ati “Uwashushanyije iyi stade yakoze akazi k’akataraboneka cyane, kuko abafana baba bakuri hejuru. Niharamuka hakiriye abafana buzuye, hazajya aba ari ahantu bitazaba byoroshye kwikura.”
Harrison Rimmer ukinira Wigan Athletic yahise akora amateka yo kuba uwa mbere utsindiye igitego kuri iki kibuga, mbere y’uko batsinda ibitego 2-1.
Everton itazongera gusangira agace ituyemo na Liverpool FC, yakinnye umukino wa nyuma wa Liverpool kuri Goodison Park mu cyumweru gishize, ikaba izahakinira uwa nyuma tariki ya 18 Gicurasi ihura na Southampton.
Ikimara kuhava, Goodison Park izasenywa ubutaka bwubakweho amazu yo guturamo ndetse n’ayo gukoreramo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!